issa
U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 219 batahutse bavuye muri RDC

Nov 24, 2025 - 14:11
 0

Ku wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwongeye kwakira itsinda ry’Abanyarwanda 219 bari batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo umubare w’abamaze gutahuka uva muri iki gihugu ukaba usize ugeze hejuru ya 5,800.

Aba baturage bageze mu Rwanda saa tanu z’amanywa, banyuze ku mupaka wa La Corniche uhuza umujyi wa Rubavu na Goma. Bakigera ku butaka bw’u Rwanda, bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Ritu Shrof, wari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper.

Nyuma yo guhabwa ikaze, bahise boherezwa mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, aho hakirirwa abatahuka baturutse muri Congo. Ni ahantu hamaze igihe hifashishwa mu kwakira no gutunganya ubuzima bushya bw’abagaruka mu gihugu nyuma yo gutahuka ku bushake bwabo.

Aba baturage bagomba guhabwa ubufasha bw’ibanze burimo ibyo kurya bingana na Frw 45 ku munsi, n’amafaranga abafasha gutangira ubuzima bushya. Urengeje imyaka 18 ahabwa $188 naho uri munsi yayo agahabwa $113.

Iki gikorwa cyo kwakira abatahuka gikurikije imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje u Rwanda, RDC na UNHCR yabereye i Addis Abeba ku wa 24 Nyakanga 2025, yahurizaga hamwe uburyo bwo gufasha gutaha ku bushake abanyarwanda bari muri Congo.

Imibare ya Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza, ifite impunzi mu nshingano, yerekana ko kuva iyo nama yabera, Abanyarwanda 5,831 bamaze gutahuka mu gihugu cyabo.