issa
REMA yatangaje igihe cyo gutangira gupima imyotsi y’ibinyabiziga birimo na Moto

Aug 19, 2025 - 14:17
 0

Ikigo cy’lgihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyatangaje itariki izatangirizwaho ku mugaragaro gahunda yo gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho, ireba ibinyabiziga byose birimo n’amapikipiki.

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025, cyamenyesheje abantu bose ko gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho bizatangira ku mugaragaro tariki 25 Kanama 2025. 

Iyi gahunda ije mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry'umwuka uhumeka. 

Ibinyabiziga byose bikoresha lisansi, mazutu n'ibikoresha lisansi n'amashanyarazi (hybrid) bizajya bipimwa imyotsi ibivamo. Abatunze ibinyabiziga bazajya basaba umunsi wo gusuzumisha ibinyabiziga binyuze mu rubuga rw'Irembo nk'uko bisanzwe, bishyure ikiguzi cyo gusuzumisha ibijyanye na "mekanike" n'icyo gupimisha imyotsi.

Baragirwa inama yo gutegura ibinyabiziga hakiri kare kugira ngo bubahirize ibipimo byemewe, bityo batange umusanzu mu guharanira umwuka mwiza n'ubuzima bwiza kuri bose.

Byose mu nsanganyamatsiko ya REMA, igira iti "Twese duharanire guhumeka umwuka mwiza." 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

REMA yatangaje igihe cyo gutangira gupima imyotsi y’ibinyabiziga birimo na Moto

Aug 19, 2025 - 14:17
Aug 19, 2025 - 14:28