issa
Ubushinwa bwahaye nyirantarengwa Ubuhinde na Pakistan

Apr 30, 2025 - 09:02
 0

Leta y’u Bushinwa yasabye Ubuhinde na Pakistan kugira ubwitonzi nyuma y’ibitero by’iterabwoba biherutse kuba muri Jammu na Kashmir.

Igitero cyo ku i tariki ya 22 Mata 2025, cyahitanye abantu nibura 26 abandi benshi bagakomereka, cyazamuye umwuka w’ubwoba n’umutekano muke muri ako karere.

Ingabo z’Ubuhinde n’iza Pakistan zakomeje kurasana, buri ruhande rutanga amagambo akakaye n’ibitutsi nyuma y’icyo gitero. 

Ku wa Kabiri, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’UBushinwa yashimangiye ko kubana mu mahoro hagati y’ibi bihugu byombi ari ingenzi mu kugumana amahoro, umutekano n’iterambere muri ako karere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuvugizi Guo Jiakun yasabye ko habaho ituze, avuga ko Ubuhinde na Pakistan ari “ibihugu by’ingenzi mu Majyepfo ya Aziya.”

Yagize ati “Ubushinwa  busaba impande zombi kwihangana, gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro n’ubwumvikane, no gufatanya mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri ako karere.”

Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Umutekano ku Isi yamaganye ibitero by’iterabwoba, ishimangira ko iterabwoba mu buryo bwose ari kimwe mu byago bikomeye ku mahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga. 

Iyo nama yatangaje ko abakoze ibyo bitero bagomba kubibazwa, isaba ibihugu byose gukorera mu murongo w’inshingano bifite hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.

Apr 30, 2025 - 09:22