issa
Kamonyi: Abagabo bane bafunzwe  bakekwaho gutegera abaturage mu nzira bakabambura

Aug 19, 2025 - 17:01
 0

Abagabo bane bo mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, birimo gutegera abaturage mu nzira bakabambura no gupfumura inzu zabo bakiba ibirimo.

Aba bagabo bose batawe muri yombi kuri uyu wa 19 Kanama 2025, bafatiwe mu Kagari ka Kigese mu Murenge wa Rugarika.

Polisi ivuga ko aba bagabo batawe muri yombi ku makuru yatanzwe n'abaturage bavuga ko iri tsinda rijya ribategera mu nzira rikabambura ibyabo ndetse rijya rinapfumura inzu zabo rikabiba imyaka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UKWELITIMES, ko iri tsinda ry'aba bagabo ryari rimaze iminsi rishakishwa.

Yakomeje ashimira abaturage bakomeje kuba indashyikirwa mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe, aboneraho kuburira abishora mu byaha ko amayeri bakoresha akomeje gutahurwa ndetse uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa nk'uko amategeko abiteganya

Aba bose kugeza ubu bafungiye kuri Police Sitation ya Runda ndetse Ubugenzacyaha bukaba bwatangiye iperereza 

Aug 19, 2025 - 17:04