issa
Kigali! Hari abantu barya amaraso atetse

Apr 24, 2026 - 10:49
 0

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali, bemeza ko hari abaturage bajya bagura amaraso y’inka bakajya kuyateka bakayarya ndetse bakabifata nk’aho baba bariye inyama.

Bavuga ko aya maraso bayagura mu ibanga n’abakora umwuga wo kubaga amatungo mu ibagiro riherereye Nyabugogo ariko mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ndetse bikunze gukoerwa hanze y'iryo bagiro.

Bemeza ko abarya amasaraso bayateka mu buryo butandukanye burimo kuyakaranga cyangwa se kuyasuka hejuru y'ibindi biryo batetse.

Maniriho Proteus yagize ati “ Amaraso barayarya cyane ahubwo sinzi impamvu wowe utari ubizi, hano twe dukorera hafi y’ibagiro duhora tubona ababa baje kuyagura, gusa icyonzi neza n'uko benshi muri bo bayatekera abana ngo abarinda kurwaragurika.”

Undi yagize ati “ Erega amaraso iyo yamaze gugatana amera nk’umwishima, hari abayakaranga iyo yamaze gufatana akaba nk'umwijima cyangwa se bakayasuka mu byo baba batetse.”

Umugore witwa Mukakalisa Aline wahuye n'umunyamakuru wa UKWELITIMES, afite amaraso yari atahanye agiye kuyateka, yemeje ko akunze kuyatekera abana.

Ati “ Kurya amaraso se si ibisanzwe? Nanjye nakuze papa ajya ayadutekera mu cyaro, numva ari ibisanzwe kuko sinabasha kubona amafaranga yo kugura inyama zahaza abana batanu.”

Yakomeje avuga ko amafaranga bishyura amaraso aturuka ku ngano y’ayo baba bahawe.

Umugabo ubagira muri iri bagiro nawe yemeje iby'aya makuru ati " Hari abajya baza kuyashaka kuko abantu bose ntibanganya bushobozi bakayatwara bakajya kutekera abana ariko nyine bikorwa mu ibanga ubuyobozi ntibuba bubizi."

Umwe mu bayobora iri bagiro rya Nyabugogo, we mu butumwa bugufi yoherereje UKWELITIMES, akorejeshe telefone ye yahakanye yivuye inyuma ko nta maraso bajya bagurisha.

Ati “ Nta maraso agurishwa abaturage, amaraso yose y’ibagiro afite imyobo ajyamo akavidurwa iyo myobo yuzuye kuko amaraso abamo indwara nyinshi bituma adashobora kuribwa.”