issa
AFC/M23 yatangije umwaka w'amashuri mu bice igenzura

Sep 1, 2025 - 13:44
 0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, nibwo umuhuzabikorwa w'Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa yatangije umwaka w'amashuri wa 2025/2026 mu bice bagenzura.

Umuhango nyirizina wo gutangiza iki gikorwa, wabereye ku ishuri rya Mwanga riherereye i Goma, gusa muri rusange itangira ry'amashuri mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, mu bice bigenzurwa na AFC/M23, hose ryabaye none ku wa Mbere. 

Corneille Nangaa yarari kumwe na Bertrand Bisimwa, umuyobozi wungirije wa AFC/M23, ndetse na Bahati Musanga Erasto, Guverineri wa Kivu ya Ruguru. 

Aba bayobozi basabye abanyeshuri bo muri ibi bice, kwiga bafite intego yo gutsinda neza ndetse bagahesha ishema imiryango yabo n’igihugu. 

Ababyeyi bose basabwe kohereza abana ku ishuri, bizezwa ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo bige bafite umutekano.

Bamwe muri bo basabye ubuyobozi bwa AFC/M23, kubafasha kubona ibikoresho by’ishuri kubera ko bihenze, ndetse abandi basaba ko amafaranga yo kwandikisha abana ku ishuri bayasonerwa kuko nta mikoro bafite nyuma y'igihe bamaze mu ntambara.

Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri batangiye amasomo yabo 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

AFC/M23 yatangije umwaka w'amashuri mu bice igenzura

Sep 1, 2025 - 13:44
Sep 1, 2025 - 13:58