Abarimo Gen Tshiwewe birukanywe mu gisirikare cya RD Congo
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yirukanye mu gisirikare abofisiye bakuru batatu bakurikiranyweho kugambirira kumugirira nabi.
Abakuwe mu gisirikare barimo Gen Christian Tshiwewe, wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC ndetse n’Umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu by’igisirikare; Gen Franck Ntumba, wari ushinzwe ibikorwa by’igisirikare muri Perezidansi; hamwe na Brig Gen Katende Batubadila Benjamin, wari umuyobozi wungirije w’umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, ushinzwe ibikorwa n’iperereza.
Amakuru yemeza ko aba bofisiye bari bamaze amezi atatu bakurikiranweho ibyaha byo kugambirira kugirira nabi Perezida Tshisekedi. Umunye-Congo Jean-Jacques Wondo, wabaye umujyanama mu mavugurura y’urwego rw’iperereza rwa RDC, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu ibanga rikomeye kubera uburemere bw’ibirego.
Jean-Jacques ati “Iteka rya Perezida ryirukana aba bofisiye ryashyizweho umukono ariko ntiryashyizwe ahagaragara kubera uburemere bw’ibyo bashinjwa”.
Mbere y’uko birukanwa burundu, ku wa 6 Ukwakira 2025, aba basirikare bari bamaze gukurwa mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, mu rwego rwo kurinda umutekano wa Perezida Tshisekedi. Nyuma yaho, bimuriwe ku cyicaro gikuru cy’ingabo za RDC kugira ngo bahabwe inshingano ziturutse kure ya Kinshasa.
Iri yirukanwa ryabo rishimangira imbaraga Perezida Tshisekedi yakajije mu kurinda umutekano we no gukumira imigambi yo kumuhungabanyiriza umutekano imbere mu ngabo z’igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









