issa
Uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurage uri mu majwi n’amashusho

Oct 27, 2025 - 15:36
 0

Uyu munsi u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurage uri mu majwi n’amashusho.Uyu munsi waranzwe n’ibiganiro byimbitse ku kamaro ko kubungabunga umurage ubarizwa mu majwi n’amashusho, ndetse habaye n'igikorwa cyo gusura Inshyinguranyandiko y’Igihugu(National Archives).

Mu butumwa bwatanzwe n’Intebe y’Inteko , yagarutse ku kibazo cy’uko hafi 90% by’Umurage ndangamuco w’u Rwanda uri hanze y’igihugu, cyane cyane mu Budage no mu Bubiligi. Yavuze ko ari ngombwa ko uwo murage usubizwa mu Rwanda, kuko ari igice gikomeye cy’amateka y’igihugu cy'uRwanda.

Yagize ati:

“Umurage wacu uri mu majwi n’amashusho ni ikintu gikomeye ,Tugomba kuwurinda, kuwusubiza mu gihugu, no kuwusigasira kugira ngo uzabe isoko y’ubumenyi n’ubushakashatsi bw’ejo hazaza.”

Yakomeje ashimangira ko ibiganiro byo gusubizwa uwo murage biri kugenda neza, kandi ko hari ibikorwa bigamije kurinda no kubika neza umurage uri mu majwi n’amashusho.

Abitabiriye uyu munsi basabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu gukusanya, kubika no gusangiza Abanyarwanda ayo mateka, kugira ngo urubyiruko ruzayigireho kandi ruzirikane agaciro k’umurage ndangamuco w’igihugu cyabo.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373