issa
Kigali:Ntibishimiye ko amasaha y'utubari n'utubyiniro yongerewe kubera ubukene bubugarije

Dec 23, 2025 - 14:12
 0

Abaturage batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko batashimishijwe cyane n'uburyo utubari n'utubyiniro byongerewe amasaha yo gukora.

Ibi aba baturage babitangarije UKWELITIMES nyuma y'uko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rutangaje amabwiriza mashya agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu mu gihe cy’iminsi mikuru.

Aya mabwiriza avuga ko utubari n’utubyiniro byemerewe gukora ijoro ryose mu mpera z’icyumweru mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.

Bamwe mu baganiriye na UKWELITIMES, bemeza ko bugarijwe n'ubukene ndetse batishimiye ko amasaha yo kunywa inzoga no kubyina yongerewe bitewe n'ibihe bibi barimo.

Bavuga ko bari gufashwa kubona icyo kurya aho kugira ngo hongerwe amasaha yo kunywa no kwidagadura kubera bugarijwe n'ubukene bwinshi muri iyi minsi isoza umwaka wa 2025.

Uwihirwe Claude yagize ati "Ariko Koko ibintu badukorera mubona aribyo?nigute abantu bataka unukene ukabongerera amasaha yo kunywa inzoga?"

Habimana Eric yagize ati "Nishimira ko se bongeye amasaha y'utubari n'utubyiniro ni kawunga bampaye cyangwa umuceri? sha ni bajye bareka kuduhagiraho."

Uwitwa Clement we yagize ati " Birababaje cyane kuba inzara yishe abantu noneho aho kubafasha bakabongerera ibimara ayabo koko?Leta rwose yagakwiye kubirebaho kuko ishishokariza abantu kunywa mu rugero none reba ibyo baba bakora

Gusa bamwe mu bafite utubari n'utubyiniro bo,bo bavuga ko bishimiye iki cyemezo cyane.

Harerimana Erneste yagize ati " Twabyishimiye cyane kuko bigiye gutuma byibuze tubona inyungu kubera ko mu iyindi minsi twakoreraga mu hihomno kubera gukora amasaha make."

Yakomeje avuga ko bifuza ko iyi gahunda y'uko utubari n'utubyiniro yakomeza kuko yatuma abantu benshi bari barabize akazi bongera kukabona.

Dec 23, 2025 - 14:17