Umwami w’u Bwongereza na Papa basengeye hamwe ku nshuro ya mbere mu myaka 500
Umwami w’u Bwongereza, Charles III uyoboye itorero rya Angilikani kuri uyu wa Kane yasengeye hamwe na Papa Leo XIV muri Chapelle Sistine i Vatikani, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka irenga 500 ayo madini yombi adacana uwaka, ubwo Umwami Henry VIII yatandukanye na Roma mu 1534.
Iri sengesho ryabaye kuri uyu wa Kane, ribera muri Chapelle ya Sistine i Vatikani aho ryayobowe na Papa Leo XIV afatanyije na Arikiyepisikopi wa York, Stephen Cottrell, rikurikirwa n’indirimbo za Zaburi n’Ivanjili.
Uru ruzinduko rw’Umwami Charles n’Umwamikazi Camilla i Vatikani rwiswe uruzinduko rw’amateka n’ingoro ya Buckingham rugamije gushyigikira ubumwe n’ubufatanye hagamijwe kongera imikoranire n’ubufatanye bw’ayo matorero yombi ku isi nk’uko ibinyamakuru byo muri Vatikani byabitangaje.
Nk’uko byatangajwe ni uko mbere y’isengesho, Umwami n’Umwamikazi babanje kwakirwa mu cyubahiro na Papa Leo XIV mu Ngoro ya Apostolique, aho banagiranye ibiganiro byihariye, dore ko abo bombi binateganyijwe ko bazitabira n’isengesho riteganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka mu ngoro ya Mutagatifu Petero.
Ni bwo bwa mbere Umwami w’u Bwongereza n’Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika bari basengeye hamwe kuva Umwami Henry VIII yatandukana na Roma mu 1534 agashinga idini rye rya Angelikani, ibi bikaba bikomeje kuvugisha benshi hano ku isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









