Iburasirazuba: Abasaba serivisi z'ubutaka bagaragaje ko basiragizwa n'abazitanga
Abaturage batuye mu Ntara y'Iburasirazuba, bagaragaza ko gusiragizwa muri serivisi z'ubutaka, bishobora kudindiza iterambere ry'abazikeneye.
Abaturage batuye mu karere ka Rwamagana na Kayonza, ni bamwe batuye mu turere tugize Intara y'Iburasirazuba baganiriye na UKWELITIMES, bagaragaza ko ikibazo cyo gusiragizwa basaba serivisi z'ubutaka kiri mu bishobora kudindiza iterambere ryabo. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko basaba serivisi yo gukatamo ubutaka ibice ( Subdivision) ariko ntibabone ibyangombwa mu gihe abenshi babukata babugurishije ariko bakanavuga ko serivisi zirimo kwandikisha ubutaka butanditswe igihe habarurwaga ubutaka nabyo bikaba bitoroshye.
Umwe mu batuye umurenge wa Nyamirama yagize ati " Kubona serivisi mu butaka biragoye, urakatisha ugategereza ku buryo amezi atanu ashira utarahabwa icyangombwa. Ubutaka iyo ubugurishije uwabuguze agusigaramo amafaranga make bityo uko icyangombwa gitinda niko amafaranga asigaye bayaguha batinze kandi umuturage ubundi agurisha ashaka gukemura ibibazo afite."
Abatuye Umurenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, bamwe mu bagaragaza ko serivisi z'ubutaka zishobora kudindiza iterambere ryabo ndetse n'umujyi. Umwe mu baguze ubutaka yagize ati " Naguze ubutaka ariko hashize amezi arenga 6 uwangurishije atarabona ibyangombwa byakaswe kugira ngo ubutaka buve mu mazina ye bunyandikweho, ikigaragara serivisi zitangirwa mu butaka ntizorohereza abaturage."
Umuturage utuye mu Mudugudu wa Miyange Akagari ka Sibagire, avuga ko dosiye ye umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kigabiro, yayijyanye ku biro by'ubutaka mu karere ka Rwamagana tariki ya 1 Ugushyingo 2024 ariko ubu amezi agiye kuba 14 asiragira. Uyu muturage yagize " Natangiye gushaka icyangombwa cy'ubutaka muri 2024, ubu icyangombwa ntikiraboneka mu by'ukuri ni kenshi nagiye nsiba imirimo yanjye intunze ku butaka najyayo bakambwira ngo hari amakuru bagishaka kandi bansabye byose narabitanze. Njye nibaza ukuntu bamara umwaka wose bashaka amakuru! Njye mbona tudahabwa serivisi kandi umuturage udafite icyangombwa ntiyabona amazi ntiyabona amashanyarazi. "
Umuturage utuye mu Murenge wa Muhazi Akarere ka Rwamagana asanga gusiragiza abashaka serivisi z'ubutaka bishobora no kudindiza iterambere ry'umujyi.
Yagize ati " Umuntu ufite ubutaka adafite ubushobozi bwo kubukoresha, aba agomba kubugurisha nawe akajya kugura ubundi azashobora gukoresha ariko ubu umuntu atinya no kuba yakatisha ibibanza byo kugurisha bitewe nuko n'ababikase ntibabona ibyangombwa. Njye mbona mu butaka bataduhaye serivisi nziza umujyi wacu ntushobora no gutera imbere Kandi urimo no kwaguka."
Ikibazo cya serivisi z'ubutaka cyanagarutsweho mu nama yahuje abayobozi n'abandi bafatanyabikorwa bifite aho bahuriye na serivisi z'ubutaka, yabereye mu karere ka Nyagatare mu mpera z'ukwezi gushize, Goverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ibi bibazo bigaragara muri serivisi z'ubutaka bizwi anagaragaza icyo ubuyobozi bugiye gukora .
Yagize ati "Twabibonye si ibyangombwa byo kubaka gusa, n'abashaka guhinduza iyo bagurishije ubutaka, iyo ushaka ko babucamo ibice cyane cyane iyo ufite ahagomba guturwa, bumwe ngo ube wabugurisha, serivisi zo mu butaka n'ibyangombwa byo mu butaka haracyarimo ibibazo byinshi. "
Guverineri Rubingisa akomeza avuga ingamba zihari mu gukemura ibibazo bihari muri serivisi z'ubutaka. Ati "Tugomba kureba aho bishingiye, tukareba, ubu ni gute ubushobozi bw'ababikora twabugenzura? Icya kabiri ni ukugira ngo batange amakuru kubasaba serivisi. Ikindi gisubizo, nuko ahaza ubusabe bwinshi hategurwa icyumweru cyahariwe serivisi z'ubutaka ( Land week), aho dutanga amakuru abatanga serivisi bagahurizwa hamwe. "
Guverineri Rubingisa yunzemo ati "Ikigomba gukorwa uruhare runini ni twebwe, nkuko dusanzwe dukorera ku mihigo, tugomba kureba ngo uwagombaga gukora dosiye bwije akoze zingahe? Ese amakuru yagombaga gutanga yayahaye ukeneye serivisi."
Akarere ka Rwamagana gafite igice cy'umujyi cyagizwe umujyi ugaragiye Kigali mu gihe hari Indi mijyi mito irimo uwa Karenge na Nyagasambu. Haho Akarere ka Kayonza gafite umujyi wa Kayonza wagizwe umujyi wunganira Kigali, imijyi ya Nyagatare na Kirehe yagizwe imijyi yunganira kigali, mu gihe Bugesera nayo ifite umujyi ugaragiye Kigali.
Mu mwaka wa 2050, hagati 70% na 80% by'abaturage bo muri iyi Ntara bazaba batuye mu mijyi, mu gihe abaturage batuye buri karere bazaba bamaze kwikuba Kabiri muri uwo mwaka .


Kinyarwanda
English
Swahili









