Rayon Sports yatangaje umutoza mushya
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje Bruno Ferry nk'umutoza mushya wayo.
Bruno Ferry yatangiye kuvugwa muri Rayon Sports guhera tariki 10 Ukuboza 2025, aho havugwaga abatoza barenze umwe ariko Bruno Ferry akaba ari we wari wihariye amanota yo hejuru nk'umutoza wahawe gutoza iyi kipe.
Aya makuru yaje kwemezwa n'ubuyobozi bwa Rayon Sports babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo Ku munsi w'ejo hashize tariki 17 Ukuboza 2025, aho iyi kipe yatangaje ko Bruno Ferry ari umutoza mushya ndetse azagera hano mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025.
Bruno Ferry ni muntu ki?
Bruno Ferry yavutse tariki 6 Gicurasi 1967, afite imyaka 58 y’amavuko. Uyu mutoza yavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa ahitwa Chatel-Sur-Moselle mu majyaruguru y’iki gihugu.
Uyu mutoza akiri umukinnyi yakinaga nk’umuzamu mu makipe atandukanye arimo Paris FC, SAS Epinal ndetse n’izindi zimwe ubona zidakomeye ku rwego rwo hejuru.
Iyo urebye aho uyu mutoza yagiye anyura ntabwo wavuga ko akomeye nubwo amenyereye umupira w’Afurika ariko mu makipe akomeye ntabwo yagiye amparamo igihe kinini kuko usanga ari umwaka umwe cyangwa ibiri. Bruno Ferry kuva yatangira akazi ko gutoza muri 2000, amaze gutoza amakipe 10 gusa.
Uyu mutoza yatangiriye mu ikipe yitwa ES Thaon ibarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, iyi kipe niyo yatangiriyemo muri 2000 kugeza 2004 ariho yavuye yerekeza mu ikipe yitwa EF Bastia nayo yo muri iki gihugu ariko ayitangiramo nk’umwungiriza ayivamo muri 2008.
Guhera muri 2013 kugeza muri 2015, Bruno Ferry yatoje amakipe abiri arimo AS Dakar Sacre-coeur ndetse na Louhans-Cuiseaux. Uyu mutoza yaje kwerekeza muri Accra Lions yo muri Ghana, ayimaramo imyaka 3 ariko aza kugirwa ushinzwe gushakira abakinnyi iyi kipe ayivamo muri 2019.
Mu mwaka wa 2020 kugeza 2021, yerekeje muri A.S Miquelonnaise, FC Guipry-Messac ndetse na Ending Sport FC. Muri 2024, yerekeje muri Azam FC ariko ntiyarangije umwaka kuko yahise yerekeza muri AS Vita Club nk’umutoza wungirije kugeza muri 2025.
Ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino ifitanye na Gorilla FC w’umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino biteganyijwe ko uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









