issa
Muhanga: Batanu bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro

Mar 14, 2026 - 13:37
 0

Mu Mudugudu wa Kiyoro, Akagari ka Remera, Umurenge wa Muhanga,Akarere ka Muhanga, haravugwa inkuru ibabaje y'abantu batanu bapfuye bagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro.

Ku tariki ya 12 Werurwe 2026, nibwo yahamenyekanye ko hari bapfiriye muri icyo kirombe.

Uyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Remera mu Mudugudu wa Kiyoro, aho ibyitwa ibidanga by’ahacukurwa amabuye y’agaciro byasenyutse bigwira abantu batanu, bane bahasiga ubuzima, harokoka umwe ari na we watanze amakuru y’ibyabaye.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko no ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2026, hari undi mwana w'imyaka 13 y'amavuko wagwiriwe n'icyo kurombe ahita ahasiga ubuzima.

Abatangabuhamya bavuga, ko uyu mwana yari ari kumwe na bagenzi be batatu bose bagwirwa n'icyo kurombe, abaturage babatabaye basanga we yamaze gushiramo umwuka, abandi bahita bajyanwa kwa muganga.

Mu kiganiro kuri telefone, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Telesphore, yari yagiranye n'itangazamakuru tariki 12 Werurwe, yemeje iby'aya makuru agita ati “Ni byo koko hapfuye bane, ahagana saa yine z’ijoro kuri uyu wa 12 Werurwe 2026 nibwo twabimenye nk’ubuyobozi. Umwe yarokotse ariko bane bahasize ubuzima”.

Dusabimana yakomeje avuga ko abo bantu bari bagiye gukorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahantu hatemewe, ariko ko byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa. Ati: “Ubwo hagwaga imvura nyinshi, hamanutse amabuye n’ibiti nk’uko umuvu umanuka, bitwaramo bane bitaba Imana, undi bari kumwe ararokoka ari na we watangaje amakuru”.

Yaboneyeho gusaba abaturage kubahiriza ingamba ziba zarashyizweho zo kurinda ubuzima bwabo, ati: “Turakomeza ubukangurambaga bwo kubibutsa ingaruka zo gucukura mu buryo butemewe”.

Mu gace kabayemo iyi mpanuka, Gitifu Dusabimana yashimangiye ko hari imiterere mibi y’ishyamba n’imigezi kandi ko hataboneka abakora uburinzi mu bice byose, bityo ko buri muturage akwiye kumva neza ko adakwiye kwishora mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mar 14, 2026 - 16:06