issa
Uganda: Bobi Wine yatabaje Isi avuga ko ubuzima bwe mu buhungiro buri mu kaga

Mar 15, 2026 - 07:36
 1

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda NUP, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yongeye gutabaza Isi avuga ko mu buhungiro yahungiyemo abayeho mu buzima butari bwiza nyuma yo guhunga icyo gihugu cye ubwo yashakishwaga bikomeye n’inzego z’umutekano.

Ni bimwe mu byo uyu munyapolitiki yagarutseho ku wa 14 Werurwe 2026 mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa X, avuga ko mu buhungiro arimo atabayeho neza ndetse bidakwiye ko umuntu aba mu mwijima kandi afite iwe mu rugo anemerewe gutura.

Bobi Wine yongeye gutabaza abatuye isi avuga ko yimwe uburenganzira bwe bwo kubaho mu mutekano, ahubwo akaba agikomeje guhigwa bukware ndetse ko icyamuteye kumara igihe atagaragara mu ruhame byatewe n’umutekano we hamwe n’iraswa ry’amasasu avuga ko yarashwe mu rugo iwe mbere y’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda aba.

Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko umuryango we utuye Uganda ugikomeje gutotezwa n’inzego z’umutekano zishaka kumenya aho aherereye, ibintu anenga avuga ko byica uburenganzira bwa muntu.

Muri ayo mashusho Bobi Wine yashimiye bamwe mu baturage bamuhishe mu gihe yari mu kaga ndetse n’abandi bakimwereka ko bari inyuma ye, ibintu avuga ko bimutera imbaraga z’uko byanze bikunze agomba kuzayobora Uganda uretse ko atigeze atangaza igihugu aherereyemo kugeza ubu.

Bobi Wine kandi yanenze bikomeye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko inzego z’umutekano zigomba kuruhuka ari uko afashwe nyuma yo kumushinja gushaka guhirika ubutegetsi no guteza umutekano muke, ibyo Bobi Wine avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri ahubwo ko icyo ahorwa nawe kugeza ubu atarakimenya.

Uyu munyapolitiki yasabye abatuye Isi kumurenganura avuga ko mu mezi arenga abiri ari mu buhungiro, umuryango we utigeze uhabwa amahoro ndetse ko arambiwe kwihisha no kuba mu mwijima mu gihe afite aho avuka kandi yemerewe kuba, uretse ko kugeza ubu ntacyo inzego z’umutekano za Uganda ziragira icyo zibivugaho.

Mar 15, 2026 - 08:53