issa
Abakinnyi batanu bitezwe gukora ibidasanzwe kuri ‘Derby’

Apr 28, 2026 - 12:01
 0

Harabura iminsi micye kugira ngo umukino uruta indi hano mu Rwanda hagati ya Rayon Sports na APR FC ngo ube. Benshi bakomeje kugaruka ku mikinire y’amakipe yombi ndetse bakibaza no ku bakinnyi bitezwe gukora ibidasanzwe muri uyu mukino ukomeye.

Amakipe yombi akomeje imyiteguro y’uyu mukino, ari nako abavugizi b’amakipe yombi batangaza ko biteguye neza bigaragara ko ushobora kuzaba umukino mwiza uryoshye nubwo atari ko benshi babibona bitewe n’imikino iheruka uko yihariwe cyane na APR FC.

Itsinda rigari ry’imikino muri UKWELITIMES, ryahurije hamwe abakinnyi nibura batanu bitezwe gukora ibidasanzwe muri uyu mukino ariko biganjemo ab’ikipe ya APR FC ari nayo ubona ku rupapuro irimo guhabwa amahirwe yo kwitwara neza bitewe n’imikino iheruka.

Umwe mu bakinnyi ufite amanota menshi ni Cheick Djibril Ouattara rutahizamu wa APR FC. Uyu munya-Burkina Faso, ni umwe mu bitezwe cyane muri ‘Derby’ hagati ya APR FC na Rayon Sports bitewe n’ubuhanga budasanzwe agaragaza mu kibuga igihe afite umupira ndetse n’igihe ageze imbere y’izamu.

Cheick Djibril Ouattara, mu mikino itatu iheruka gukinwa hagati ya Rayon Sports na APR FC, uyu mukinnyi yagiye atsinda ibitego kandi anakina neza. Kugeza ubu uyu mukinnyi amaze gukina imikino 21 muri iyi Saison, amaze gutsinda ibitego 13 atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Umukinnyi wa Kabiri twabonye ugomba kwitegwa cyane muri uyu mukino ni Kwizera Olivier ufatira ikipe ya Rayon Sports. Kwizera Olivier amaze iminsi arimo kwitwara neza mu mikino ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ikina ndetse akaba n’umuzamu kugeza ubu uhagaze neza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi. 

Kwizera Olivier niwe mukinnyi umaze iminsi arimo kwegukana ibihembo by’ukwezi muri Rayon Sports. Yegukanye icy’Ukwezi kwa Kabiri ndetse n’ukwa Gatatu uyu mwaka.

Undi mukinnyi witezwe muri uyu mukino wa Rayon Sports na APR FC, ni Ronald Ssekiganda ukina mu kibuga hagati muri APR FC. Uyu mukino ukomoka mu Bugande ukomeye cyane, amaze imikino ibiri atsinda igitego ikipe ya Rayon Sports kuri buri mukino. Ronald Ssekiganda yari amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune ariko ku mukino wa Derby biravugwa ko azaba ahari kandi ameze neza. 

Umukinnyi wundi wa Rayon Sports witezwe muri uyu mukino, ni Bigirimana Abedi. Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, mu mikino ibiri aheruka kugaruka mu kibuga akinira Rayon Sports ntabwo iyi kipe iratakaza. Rayon Sports yatsinze umukino umwe inganya undi. Bigirimana Abedi umukino wa ‘Derby’ uheruka ntabwo yabashije gufasha iyi kipe, gusa kuri iyi nshuro bitewe ni uko arimo gufasha iyi kipe aranitezwe muri uyu mukino utoroshye.

Umunyarwanda umaze iminsi mu ikipe ya APR FC, Ruboneka Jean Bosco, ni umwe mu bakinnyi baba bakanira cyane uyu mukino n’ubwo mu mikino iheruka hari aho yimwe umwanya wo gukina. Ruboneka Jean Bosco ukina mu kibuga hagati, abakunzi ba APR FC baba bamwizeye cyane ku mukino wabahuje na Rayon Sports bijyanye n’imbaraga aba akoresha kandi zigatanga umusaruro.

Ku rundi ruhande umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, ateye ubwoba abakunzi ba APR FC muri uyu mukino bitewe ni uko ubwo yatozaga Rayon Sports, APR FC yamutsinze umukino umwe gusa. Mu mikino itatu yatoje yose yatsinzemo ibiri, atsindwa undi. Muri Sitade Amahoro, ubwo ikipe ya APR FC yakinaga na Kiyovu Sports yatozwaga na Haringingo Francis tariki 14 Gashyantare 2026, warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Haringingo Francis amaze igihe agora cyane APR FC, ariko ntibikuraho ko APR FC imaze igihe itsinda Rayon Sports kandi mu buryo bubabaje cyane. Mu mikino itanu iheruka APR FC yatsinze imikino itatu zinganya imikino ibiri. Muri iyi mikino habonetsemo ibitego 10, APR FC yinjije ibitego 9 maze Rayon Sports yinjiza igitego 1 gusa.

Uyu mukino watangiye kuvugwa cyane, uteganyije kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026, kuri Sitade Amahoro Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.   

APR FC yanganyije na Etincelles inanirwa kwisubiza umwanya wa mbere  (Amafoto) ImvahoNshyaCheick Djibril Outtara yitezwe gukora ibidasanzwe kuri 'Derby'

Kwizera Olivier yongewe mu Amavubi yitegura FIFA Series – UMUSEKEKwizera Olivier ni umukinnyi wa Rayon Sports witezwe

No photo description available.Ronald Ssekiganda akomeje kwitwara neza mu mikino nk'iyi ya Derby

No photo description available.Bigirimana Abedi amaze imikino ibiri afasha ikipe ya Rayon Sports

APR FC yanganyije na AS Kigali ifata umwanya wa kabiri ImvahoNshyaRuboneka Jean Bosco ni umukino urimo gufasha APR FC mu mikino ya Shampiyona 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abakinnyi batanu bitezwe gukora ibidasanzwe kuri ‘Derby’

Apr 28, 2026 - 12:01
Apr 28, 2026 - 12:28