Abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports bamenyekanye
Abasifuzi bazasifura umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports bayobowe na Kayitare David.
Ku wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, ikipe ya Rayon Sports izasura APR FC mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino utoroshye ariko ubona udashyushye cyane mu banyamupira bijyanye n’uko urimo kuvugwa.
Amakipe yombi akomeje imyiteguro y’uyu mukino aho ndetse yatangiye no kugira ibyo atangaza mu buryo bwo guha icyizere abakunzi bayo. Abakinnyi ba APR FC bagaragaza ko biteguye ariko kandi umutoza wayo arifuza ko FERWAFA yaha amahungurwa abasifuzi kugira ngo batangire gutanga ubutabera.
Ikipe ya Rayon Sports nayo ikomeje imyiteguro y’uyu mukino ndetse kuri uyu wa kane barahemba umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 10, igikorwa kirabera mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo.
Ku ruhande rwa Rwanda Premier League, nayo irimo gutegura uyu mukino ndetse hari n’amakuru yamaze kujya hanze y’abasifuzi bazasifura uyu mukino bayobowe na Kayitare David uzaba ari umusifuzi wo hagati.
Abandi basifuzi bivugwa ko bazafatanya n’uyu musifuzi ukiri muto, barimo Mutuyimana Diedonne uzaba umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, Ishimwe Didier uzaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande ndetse na Nizeyimana Is’haq.
Ku isaha ya saa Cyenda z’amanwa nibwo uyu mukino uzaba utangiye, ubere kuri Sitade Amahoro.
Kayitare David niwe wayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Amagaju FC
Mutuyimana Diedonne azaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande


Kinyarwanda
English
Swahili









