Element Eleéh I Burayi
Nyuma yo gutaramira abarenga ibihumbi 30 kuri Kakyeka stadium i Mbarara muri Uganda, kuri ubu Element Eleéh agiye kwerekeza I Burayi mu bitaramo bizarangira muri Gashyantare 2026.
Umuhanzi ubifatanya no gutunganya indirimbo Element Eleéh kuri uyu wa gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025 azerekeza i Burayi aho azitabira igitaramo azahuriramo na Kizz Daniel wo muri Nigeria.
Element Eleéh azataramira I Stockholm muri Sweden ku wa 8 Ugushyingo 2025. Nyuma azakomeza ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo;Ubudage, Ubufaransa,Ububiligi. Ni ibitaramo azasoza muri Gashyantare 2026.
Ibi bitaramo byateguwe na East West Vibes sosiyete y'umunyarwanda DJ Moze. Iyi sosiyete igamije kwagura muzika nyarwanda I mahanga aho uyu DJ Moze atumira abahanzi batandukanye bagataramira abafana babo bari ku mugabane w'u Burayi.


Kinyarwanda
English
Swahili









