Kanye West n'umugore we Bianca Censori  bongeye guteza urujijo

Apr 20, 2025 - 10:40
 0

Umuraperi Kanye West n'umugore we Bianca Censori bongeye kugaragara bri kumwe muri Espagne bishimanye mu gihe byari bimaze iminsi byemezwa ko batandukanye.

Nk'uko TMZ ibitangaza, aba bombi bagaragaye mu Birwa bya Balearic muri Espagne bahuje urugwiro bagaragaza ko bameze nk’abongeye kwiyunga ibyishimo ari byose.

Muri Gashyantare nyuma yuko aba bombi bitabiriye ibirori bya ‘Gammy Awards 2025’ byatangiye kwemeza ko batari kumvika ndetse bari gushaka gutandukana burundu.

Nyuma yaho andi makuru yemezaga ko Bianca atakibana mu nzu imwe n’uyu muraperi, nyuma y’aho yakunze gucumbika muri za hoteli zitandukanye mu Mujyi wa Los Angeles.

Nk'aho ibyo bitari bihagije kandi, mu ntangiro za Mata 2025, Kanye West yarashyize yemera ko batandukanye, kandi ko ari Bianca ubwe wamusize.

Yabigarutseho mu ndirimbo nshya yamwitiririye yise ‘BIANCA’, yasohoye kuri album ye nshya yise ‘WW3’.

Muri iyi ndirimbo Kanye yumvikanye avuga byinshi ku itandukana ryabo, aho yavuze ko bashwanye biturutse ku magambo yandikaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse ko Bianca yashakaga kumujyana kwa muganga nyamara akabyanga.

Apr 20, 2025 - 10:44

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.