Kigali: Habaye inama nyafurika ku gushora imari mu buhanzi no guhanga udushya
Inama ya Africa Creative Economy Lens 'ACEL' 2025 yasorejwe i Kigali ku wa 9 Nzeri 2025, nyuma y’iminsi ibiri iba, yemeza ko ubuhanzi n’ubugeni ari imbaraga z’ubukungu bwitezweho guteza imbere Afurika.
Inama ya Africa Creative Economy Lens 'ACEL' 2025 yasorejwe i Kigali ku wa 9 Nzeri 2025, nyuma y’iminsi ibiri iba, yemeza ko ubuhanzi n’ubugeni ari imbaraga z’ubukungu bwitezweho guteza imbere Afurika.
Iyi nama, yatangijwe na Africa Creatives Alliance 'ACA' ku bufatanye na Africa in Colors 'AIC', ikaba yarahuje abantu barenga 200 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo abayobozi, abashoramari, abahanzi n’abandi bafatanyabikorwa.
Ingingo nyamukuru yayo ikaba yari igamije guteza imbere no gushora imari mu buhanzi bwa Afurika hagamijwe guteza imbere ubukungu burambye.
Maj. Gen. Robert Rusoke, Umunyamabanga Mukuru wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yavuze ko ubuhanzi atari uburyo bwo kwishimisha gusa, ahubwo ko ari ikiraro cy’iterambere, guhanga udushya no guteza imbere ubukungu. Yongeyeho ko igihe cyose Afurika izashora mu buhanzi mu buryo bukwiye, ishobora kugera ku 10% by’ibicuruzwa by’ubuhanzi ku isi, byazana agaciro ka miliyari 200 z’amadorari y’Amerika mbere ya 2030.
Ni mu gihe kandi abitabiriye baganiriye ku bibazo birimo kubona inguzanyo, amategeko akora mu buryo bwagutse, no guhuza amakuru, aho inama yibanze mu gufasha abahanzi, gushora imari mu mishinga y’ubuhanzi, no guteza imbere ubukungu bw’Afurika binyuze mu bufatanye.
Rita Ngenzi, Umuyobozi wa ACA, yavuze ko ubuhanzi bugomba kuva mu kwishimisha gusa ahubwo bukajya ku isonga mu iterambere rya Afurika.
Yagize ati“ Gushora mu buhanzi si ibintu by’ubwenge cyangwa ibyo kwishimisha gusa, ahubwo ni ingenzi mu gutanga imirimo, ubukungu burambye, no kongera ubushobozi mu kwihangira imirimo ku rubyiruko.”
U Rwanda rwakiriye iyi nama rwemeza ko ruzakomeza kuba ihuriro ry’ibitekerezo n’ubushobozi mu iterambere ry’ubuhanzi n’iterambere rirambye rya Afurika, nk’uko Olivier Ngabo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, abivuga.
Ati“ Twiyemeje guhanga amahirwe arenze imipaka yacu, tuzahuza impano n’udushya mu guteza imbere urubyiruko n’ubukungu bwa Afurika.”
Yasoje avuga ko ubuhanzi n’ubugeni byafatwa nk’imbaraga z’ubukungu bw’Afurika, kandi ko gushora mu bushobozi bw’abahanzi ari inzira y’iterambere rirambye.


Kinyarwanda
English
Swahili









