Claude arifuza ko APR FC yajya itombora amakipe ari ku rwego rwa Pyramids FC
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yifuza ko iyi kipe yajya itombora amakipe ari ku rwego nk'urwa Pyramids FC cyangwa izindi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru uyu mukinnyi yakoze ari kumwe n'umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb. Kapiteni Claude yemeje ko abakunzi ba APR FC bakwiye gutuza kuko Pyramids FC itabateye ubwoba ku munsi w'ejo.
Yagize ati " Hari ibyo muzabona mutigeze mubona. Ntakibazo kirimo, ahubwo namwe mutuze, mushyire umutima hamwe."
Kapiteni yongeyeho ko yifuza kuzajya bakina n'ikipe zikomeye ziri ku rwego rwa Pyramids FC, Al Ahly, Mamelodie Sundowns n'izindi kuko bibatera imbaraga cyane.
Yagize ati " Ni ikipe nziza muri Afurika(Pyramids) ndakeka ari yo iyoboye. Twebwe ahubwo kuba dutombora amakipe makuru, ni amahirwe kuri twe, bidutera imbaraga cyane. Aho kugira ngo dutombore ya kipe muba mwasuzuguye, twebwe ahubwo Imana ijye idufasha dutombore za Al Ahly, Mamelodi na Kaizer Chiefs, ni yo mikino tuba dushaka."
Ni mu gihe umutoza wa APR FC nawe abona ikipe yiteguye neza nubwo bazakina n'ikipe ikomeye ndetse ya mbere muri Afurika ariko bazitwara neza imbere yayo ntakabuza.
APR FC na Pyramids FC zakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, aho Pyramids FC yakoreye kuri Kigali Pele Stadium naho APR FC ikorera Ishyorongi ku kibuga cyayo cy'imyitozo.
Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude, afitiye icyizere ikipe ye


Kinyarwanda
English
Swahili









