Umutoza w’Amavubi arizeza Abanyarwanda impinduka mu ikipe
Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Stephen Costantine, yatangaje ko hari impinduka zatangiye kugaragara mu ikipe, nubwo ashimangira ko bagifite urugendo rusaba igihe n’imbaraga.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, yavuze ko abakinnyi bari gukora cyane kandi ko hashyizweho uburyo bushya mu myitozo, burimo kwita ku buzima bwabo no gukoresha siyansi ya siporo. Ariko kandi agaragaza ko hari impinduka mu buryo bw’imyitozo.
Yagize ati “Barimo gukora cyane. Twashyizeho uburyo bushya, twita ku buzima bw’abakinnyi kandi siyansi ya siporo izadufasha cyane, ariko bizafata igihe. Ntekereza ko abakinnyi batangiye kubona impinduka mu myitwarire rusange no mu buryo dufata buri myitozo.”
Ku bijyanye n’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe, umutoza yavuze ko bose bafite amahirwe angana, ariko ko igihe gito bafite kitaborohereza kwigaragaza uko bikwiye. Stephen agaruka ku bikorwaremezo, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo kunoza.
Yagize ati “Biragoye cyane ko mu minsi ibiri cyangwa itatu umukinnyi aba yagaragaza ubushobozi bwe 100%, ariko turizera ko tuzashyira mu kibuga abakinnyi 11 beza kurusha abandi. Abantu benshi ntibumva akamaro k’ibikorwaremezo mu mupira w’amaguru, hoteli turimo ni nziza cyane ariko haracyakenewe gym, ivuriro n’aho abakinnyi bagarurira imbaraga. Dukeneye ibibuga byinshi mu Rwanda, uko bimeze ubu si byo byiza.”
Umutoza yavuze ko bafashe icyemezo cyo kwambura abakinnyi telefone mu gihe cyo gufata ifunguro kugira ngo bite cyane kuri uyu mukino. Uyu mutoza yanasabye abanyarwanda kubizera ndetse bakabashyigikira.
Yagize ati “Navuze ko nta telefoni ku meza. Tumaze kuzibakuraho, ntitukibasha no kumva ibyo tuvuga kubera uburyo baganira cyane, bari kwishima no gusabana. Nkeneye buri Munyarwanda wese kwizera ko tuzabigeraho. Mugomba kudushyigikira iyo ibintu bitagenze neza ni bwo tubakeneye kurushaho. Nimuze mudushyigikire ntabwo ari umuntu umwe, buri wese afite uruhare agomba kugira.”
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Bizimana Djihad yavuze ko gukinira igihugu bidasaba ibikorwaremezo byiza kugira ngo umukinnyi agire ishyaka, nubwo yemera ko ibikorwaremezo byiza bitanga imbaraga ku bakinnyi.
Yagize ati “Kuri njye, ntukeneye ibikorwaremezo byiza kugira ngo ukinire igihugu n’iyo badushyira gukinira muri iki cyumba, twakina.”
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyiteguro y’umukino wa mbere izakina na Grenada kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026, Saa Tatu z’ijoro kuri Sitade Amahoro.


Kinyarwanda
English
Swahili









