issa
Sarah Mullally yabaye umugore wa mbere uyoboye idini ya Angilikani ku Isi

Mar 26, 2026 - 14:04
 0

Umwongereza Dame Sarah Mullally yashyizwe ku mwanya wa Arikiyepisikopi wa Canterbury, aba umugore wa mbere mu mateka y’isi uhawe inshingano zo kuyobora Kiliziya y’u Bwongereza akaba umuyobozi w’icyubahiro w’idini ya Angilikani ku isi.

Uyu muhango wabereye muri Katederali ya Canterbury iherereye mu mujyi wa Canterbury mu gihugu cy’Ubwongereza ku wa 25 Werurwe 2026 witabirwa n’abarenga ibihumbi bibiri barimo igikomangoma cy’u Bwongereza Prince William n’umugore we Catherine, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer ndetse n’abayobozi batandukanye b’amadini ku isi.

Muri uyu muhango, Sarah Mullally wagizwe Arikiyepisikopi umukuru w’idini ya Angilikani yari yicaye ku ntebe ya kera ya Mutagatifu Agustini imaze imyaka irenga 700 ikoreshwa muri iyi katederali ya Canterbury uyu muhango warangiye agizwe umuyobozi mukuru ugomba kuyobora Angilikani, ibintu bibayeho bwa mbere mu mateka y’isi ariko bikerekana ikigero kiza cyo guha umwanya umugore.

Amakuru ahari ni uko Sarah Mullally yari yaratangiye izi nshingano mu buryo bw’amategeko muri Mutarama uyu mwaka, ariko uwo muhango uba uwa mbere wo kwemeza ko ubu ari we muyobozi mukuru uyoboye iryo torero.

Mu ijambo yavuze nyuma yo kwakira izi nshingano, Mullally yavuze ko azaharanira gukorera abakirisitu bose no guteza imbere ubumwe n’urukundo mu itorero yemerewe kuyobora.

Yagize ati “Nishimiye kwakira izi nshingano nshya. Intego yanjye ni ugukorera abantu bose no gufasha itorero gukomeza kuba ahantu hahuriza abantu hamwe mu mahoro n’urukundo.”

Sarah Mullally w’imyaka 63 y’amavuko, yahoze akora umwuga w’ubuforomo mbere y’uko yinjira mu buyobozi bw’iri torero yahawe kuyobora. Kuri ubu agize inshingano zo guhagararira itorero rya Angilikani rifite abayoboke bagera kuri miliyoni 85 ku isi.

Mu ijambo rye yasabiye isi amahoro, yibanda cyane mu bice byugarijwe n’intambara birimo Uburasirazuba bwo Hagati, Ukraine, Sudan na Myanmar.

Sarah Mullally muri uwo muhango yahambikiwe impeta ifite amateka, yari yarahawe uwari umuyobozi wa Canterbury Michael Ramsey n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Pope Paul VI mu 1966. Ibi bikaba bigaragaza umubano mwiza ugenda ubaho hagati y’idini ya Angilikani n’iya Gatolika nyuma y’igihe kinini badacana uwaka kuva mu gihe cy’umwami w’Ubwongereza Henry VIII.

Abayobozi b’amadini batandukanye bitabiriye uyu muhango bavuze ko ari intambwe ikomeye y’uko abagore bagenda bahabwa umwanya mu buyobozi bw’amadini beshi bafataga nka kirazira.

Mar 26, 2026 - 19:05