Ngoma: Ikipe ya Impeesa WFC yagonzwe n’ikamyo
Ikipe y’abakobwa ya Impeesa WFC yakoreye impanuka imbere ya Stade ya Ngoma, aho yagonzwe n’ikamyo.
Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Mata 2026 ubwo iyi kipe ya Impeesa WFC yakataga yerekeza kuri iki kibuga yari gukiniraho na Ndabuc WFC, abakinnyi umunani n’umutoza barakomereka.
Amakipe yombi yari guhurira mu mukino w’ikirarane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore, wari kubera kuri iyi Stade ya Ngoma.
Umuyobozi wa Impeesa WFC, Kwisanga Janvier, aganira na IGIHE yavuze ko bagonzwe n’ikamyo ubwo bari bageze kuri kuri Stade.
Yagize ati “Ikamyo yagonze bisi twarimo, twari tugeze imbere ya Stade neza. Hari abakomeretse, ubu turi ku Bitaro bya Kibungo, bari kubakurikirana. Umunani ni bo bagize ibibazo, abasa n’abarembye ni batatu, umutoza n’abandi bakobwa babiri.”
Ashusho yafashwe agaragaza ko imodoka yari itwaye abakinnyi yagonzwe igice cy’inyuma ku buryo ari cyo cyangiritse, ku buryo ibyuma by’imodoka bikomeretsa bikomeye abari bicaye mu myanya y’inyuma.
Amafoto agaragaza ko abari bicaye mu myanya y’imbere ko bahungabanye ariko batagezweho n’ingaruka zo kugongwa n’iyi kamyo.

Kinyarwanda
English
Swahili









