Etincelles FC yatsinze APR FC mu mukino wikanzwemo amarozi
Ikipe ya Etincelles FC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino Dauda Yusif wa APR FC na Gedeon Ndonga Bivula wa Etincelles FC batinze kwinjira mu kibuga.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026, nibwo ikipe ya Etincelles FC yakiriye ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 27. Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Cyenda z’Amanwa ariko utangira ikipe ya APR FC ihuzagurika cyane.
Ikipe ya Etincelles FC yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri uyu mukino yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 29 gitsinzwe na Iraguha Awadi ku burangare bwa ba myugariro ba APR FC.
Hadaciyeho umwanya ikipe ya Etincelles FC yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 33, gitsinzwe na Dusabimana Anselme, nabwo wabonaga harimo kwirara cyane kw’abakinnyi ba APR FC birangira batsinzwe igitego cya kabiri.
Ku munota wa 96, ikipe ya APR FC yatsinze igitego cya mbere cyo kwishyura gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattara nyuma yo kwirara kwa ba myugariro ba Etincelles FC, abatwara umupira ahita atsinda igitego.
Umukino waje kurangira ikipe ya Etincelles FC itsinze ikipe ya APR FC ibitego 2-1. Ni umukino ikipe ya APR FC yatakarijeho umukinnyi wayo ukomeye, Ronald Ssekiganda, wavunitse akaza gusimbuzwa Ngabonziza Pacifique.
Uyu mukino kandi wagaragayemo ibintu bitangaje, kuko ubwo abakinnyi binjiraga mu kibuga Dauda Yussif yanze kwinjira mu kibuga mbere y’umukinnyi wa Etincelles FC, Gedeon Ndonga Bivula, bituma umukino utinda gutangira. Mbere y’umukino hikanzwe Amarozi ari nayo mpamvu habayemo iki kibazo mbere yo gutangira umukino.
Ikipe ya Etincelles FC nyuma yo gutsinda yatumye ihita igira amanota 25, ifata umwanya wa 16. Ikipe ya APR FC yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 52.

Kinyarwanda
English
Swahili









