Kigali: Ubuzima b'umwana w'imyaka 15 wabyariye mu muhanda
Uwera (izina ryahinduwe) ni umwana w'umukobwa w'imyaka 15 y'amavuko wibera mu muhanda mu Karere ka Nyarugunge ndetse anafite n'umwana w'umuhungu w'umwaka umwe.
Uyu mwana w'umukobwa wirabura ukunze kugaragara kuri ruhurura Nyabugogo mu Murenge wa Kimisagara, yemeza ko amaze Imyaka itanu mu muhanda ndetse yanawubyariyemo.
Uwera, yemeza ko uwamuteye inda ntacyo amufasha kubera ko na we akiri umwana afite imyaka 17.
At" Nawe n'imbobo nka njye aha, agenda ahinduranya ntiwamenya aho arara muheruka kera."
Yakomeje " Ni bagenzi banjye bakuru bamumbyaje, ibyo kwa muganga ntabyo azi nzahajya ngiye gupfa."
Avuga ko iwabo ari mu Karere ka Rulindo ndetse bagenzi be ari bo bamuzanye i Kigali.
Ati "Mama yarapfuye, njye nabanaga na nyogokuru nza kumuzika nza i Kigali kubera yakundaha kumpingisha kuva icyo gihe sindasunirayo."
Uwera avuga ko arara ku bibaraza by'amaduka aherereye Nyabugogo kandi ko ingorane ahura nazo nyinshi zirimo inzara n'imbeho ya nijoro.
Ahamya ko bigoye cyane ko yasubira kwa Nyirakuru mu Karere ka Rulindo ariko agashimangira ko aramutse abonye abagiraneza butera inkunga yo kwiga imyuga yabikora kugira ngo atunge umwana we.

Kinyarwanda
English
Swahili









