Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Kaminuza ya Yonsei baganira ku bufatanye mu burezi n’ubushakashatsi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro abayobozi bakuru ba Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo, baganira ku buryo ubufatanye hagati y’iyi kaminuza n’u Rwanda bwakomeza gushimangirwa, by’umwihariko mu burezi no mu bushakashatsi.
Abakiriwe barimo Prof. Dong-Sup Yoon, Perezida wa Kaminuza ya Yonsei, na Dr. Won-Yong Lee, Visi Perezida ushinzwe Ubushakashatsi, bari kumwe n’intumwa bayoboye. Ibiganiro byabo byibanze ku kungurana ibitekerezo mu by’uburezi, guteza imbere ubushakashatsi bufite ireme, no kongera ubushobozi bw’inzego z’uburezi mu Rwanda.
Aya masezerano n’imikoranire bigamije guteza imbere ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi, kongera amahirwe ku banyeshuri n’abarimu, ndetse no gushyigikira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Kaminuza ya Yonsei ni imwe mu kaminuza zikomeye kandi zizwi ku rwego mpuzamahanga. Ni kaminuza yigenga ya gikirisitu yibanda ku bushakashatsi, yashingiwe i Seoul, muri Koreya y’Epfo, mu mwaka wa 1885. Ibarizwa mu itsinda rya kaminuza eshatu zikomeye cyane muri icyo gihugu zizwi nka SKY Universities, hamwe na Seoul National University na Korea University.


Kinyarwanda
English
Swahili









