Gitega: Impungenge ku bana batoroka ishuri bakajya koga muri mpazi ahari gaz
Bamwe mu batuye mu murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko bahangayikishijwe n'Ubuzima bw'abana batoroka amashuri bakajya kogera mu bidendezi by'amazi mabi ari muri ruhurura ya mpazi.
Ruhurura ya mpazi itandukanya umurenge wa Gitega n'uwa Kimisagara yose iherereye mu Karere ka Nyarugenge.
Abaturiye iyi ruhurura bavuga, ko batewe impungenge n'abana bari munsi y'imyaka 12 biganjemo abanyeshuri batoroka amashuri bakaza kwoga mu bidendezi by'amazi mabi biyirimo.
Bavuga ko iyi ruhurura yangiritse cyane ku buryo hari ahantu hirunze amazi arimo na gaz abana benshi bajya kugeramo ku buryo ashobora kubica cyangwa ikabatera indwara.
Bemeza ko hari abana barenga batatu bamaze gupfira muri aya mazi mabi ndetse iyi ruhurura iyo yuzuye ijya inatwara abantu.
Umugore umwe yagize ati " Iyi ruhurura ijya itwara abantu benshi no mu munsi ishize hari abana batatu yatwaye kubera ko bayijyamo imvura yagwa ntibabimenye bagashiduka amazi abatwaye."
Undi mugabo yagize ati " Maze iyi ruhurura ibamo na gaze, buriya hariya ubona hari amazi ruguru harimo gaz njye narahapimye, uhubwo mwadukorera ubuvugizi igakorwa kuko urabona ko abana baza kuyogeramo kandi yarangiritse cyane izamo ibyobo binini ku buryo bashobora kuyirohamiramo."
UKWELITIMES, yahamagaye Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, kugira ngo iyibwire ingamba bafitiye iki kibazo ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye ngendanwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









