issa
Ibiza bimaze kwica abantu 28 kuva umwaka wa 2026 watangira

Mar 12, 2026 - 09:50
 0

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko guhera ku tariki ya 1 Mutarama 2026 kugeza ku tariki ya 11 Werurwe 2026, ibiza birimo inkuba, inkangu n’imyuzure bimaze kwica abantu 28 mu bice bitandukanye by’igihugu.

MINEMA igaragaza ko abantu 14 bishwe n’inkuba, inkongi yica abantu batanu, imyuzure yica abantu batatu, inkangu zica abantu batatu, inzu zaguye zica babiri mu gihe ibiza biturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byishe umuntu umwe.

MINEMA mu mibare yahaye IGIHE kandi yavuze ko kuva umwaka wa 2026 watangira uretse abantu 28 ibiza byishe, byanakomerekeje abantu 75, byangiza inzu 297. Ibi biza byangije kandi imyaka iri ku buso bwa hegitari 220, byica inka 25 n’andi matungo icyenda.

Ibyo biza byanasenye ibyumba by’amashuri umunani, imihanda 14, imiyoboro y’amashanyarazi 22 n’ibiraro 22. Ibi biza byasenye urusengero rumwe n’isoko rimwe.

Mu minsi ishize Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa muri icyo gihe kandi ko ishobora guteza ibiza.

Yatangaje ko biteganyijwe ko mu kwezi kwa Werurwe 2026 hazagwa imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi; bikazatuma ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera.

Itangazo rya Meteo Rwanda ryakomeje riti “Ibi bizagira ingaruka nziza ku mirimo y’ubuhinzi cyane ko turi mu ntangiro y’igihembwe cy’Itumba. Gusa muri uku kwezi kandi hateganyijwe umuyaga mwinshi ndetse n’imvura yumvikanamo inkuba bishobora guteza ibiza cyane cyane aho imvura imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bwarasomye.”

Igaragaza ko muri Werurwe 2026 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 350 mu gice cya mbere n’icya kabiri kandi iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Werurwe muri ibyo bice bibanza.

Gusa mu gice cya gatatu cya Werurwe 2026 ni ukuvuga kuva ku itariki 21 kugeza kuri 31 hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe ihagwa iri hagati ya milimetero 89 na 292.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, aherutse gusaba Abanyarwanda kwirinda ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yibutsa abatuye mu manegeka kwimuka.

Minisitiri Gen Maj (Rtd) Murasira yabigarutseho mu butumwa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi iherutse gutambutsa ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Muri iki gihe turi kubona imvura iri kugwa ari nyinshi kandi byagiye binagaragazwa n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, birumvikana rero hari ingamba tugomba gufata tukaba tunamenyesha abantu ko kenshi mu Rwanda bitewe n’imiterere y’igihugu cyacu. Igihe cy’imvura ni bwo dukunze guhura n’ibiza kandi icyo gihe ibiza bikunze kugaragara ni ibijyanye n’inkuba, inkangu, imyuzure n’inkubi y’umuyaga hamwe na hamwe hari n’igihe tubona hagwa n’urubura.”

Yongeye kwibutsa abatuye mu manegeka kwimuka, ashimangira ko by’igihe kirekire hakomeje gufatwa ingamba zizatuma nta muntu uba ahashyira ubuzima bwe mu kaga. 