Umutoza wa Rayon Sports yasabye abafana kwizera ikipe aho kwizera we
Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yasabye abafana kwizera ikipe aho kwizera we ndetse ko ibihe bamaze iminsi bacamo byo kutitwara neza ku ikipe yabo atari bo gusa bibabaza kuko nabo ako gahinda bahura nako.
Ibi uyu mufaransa utoza ikipe ya Rayon Sports yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Rayon Sports TV, agaruka kuri byinshi birimo imikinire ye aho yagaragaje ko akunda gukina umukino wo kugumana umupira no guhanahana buhuro buhoro kugeza bageze imbere y’izamu bagatsinda ibitego.
Bruno Ferry yagarutse ku ntego Rayon Sports arimo gutoza kugeza ubu ifite, agaragaza ko n’ubundi bagifite intego yo gutwara igikombe nubwo mu cyumweru gishize batabashije kwitwara neza ubwo APR FC yari yatakaje kugira ngo bayegere.
Yagize ati “ Ni byo koko, turi Rayon, kandi buri gihe intego iba ari ugutwara igikombe. Mu cyumweru gishize twahushije andi mahirwe kuko kwitwara nabi kwa APR FC twari kurushaho kuyisatira. Ibyabaye byararangiye, ntitwabitindaho. Ntabwo twahindura ibyabaye ahubwo twahindura iby’uyu munsi n’iby’ejo.”
Uyu mutoza yatangaje ko icyo basabwa kugira ngo batware igikombe ari ukunoza uburyo bashakamo ibitego kandi yizeye ko bizakunda kuko afite abakinnyi bashoboye.
Yagize ati “ Icyo dusabwa ni ukunoza imikorere mu buryo bw’ubusatirizi. Nibyo navugaga mukanya ko ari byo turi gukoraho. Ndatekereza ko twabikora neza kuko dufite abakinnyi babifitiye ubushobozi, ariko birasaba ko tugira imyitwarire itandukanye n’iyisanzwe. Turasabwa guhuza imikinire aho guhugira ku mikinire y’umuntu ku giti cye.”
Bruno Ferry nyuma y’iminsi abafana barimo kumwikoma cyane, yabasabye kwizera ikipe aho kwizera we ndetse agaragaza ko akababaro bagize ku mikino iheruka bakwiye kumenya ko nabo bababaye cyane.
Yagize ati “ Abafana bakwiye kwizera ikipe yacu kurusha uko bakwizera njyewe. Turabizi ko bababajwe n’umukino uheruka kandi bakiye no kumenya ko natwe byatubabaje cyane. Twababajwe n’ibyavuye mu mukino, tubabazwa kandi n’uko bababaye. Ntibakeke ko twe dutaha iwacu nkaho nta cyabaye, oya. Turabizi ko twifuza gushimisha abafana bacu, n’inshingano zacu kubaha ibyishimo.”
Mu gihe abantu benshi babona ko Rayon Sports ikina isa nk’idashaka igikombe, uyu mutoza we avuga ko imikino yose bayikina batekereza igikombe kandi abona ko bishoboka cyane bitewe n’aho Rayon Sports iri kugeza ubu.
Yagize ati “ Turi gusatira imirongo ya nyuma igana ku musozo, nubwo hari imikino ikomeye iri imbere, tugomba gukina na APR FC ndetse n’abandi. Ntidukinisha igikombe, ahubwo dukina dutekereza igikombe dufite intego zo kugitwara. Ubu aho turi dushobora kugera ku ntego zacu. Kugira ngo ibyo bigerweho turabizi ko tuzatanga imbaraga zacu 100% kuri buri mukino.”
Bruno Ferry ashimira abafana imyitwarire n’uko bakunda gushyigikira ikipe yabo yaba yakiniye i Kigali cyangwa yagiye mu ntara. Uyu mutoza kandi yabijeje kuzagerageza gukora akazi neza kugira ngo babashimishe ariko abasaba ko habaho kubahana hagati y’impande zombi.
Yagize ati “ Ibidushimisha twebwe ni ugushimisha abafana. Turabizi ukuntu bitanga, harimo n’uburyo bitabira imikino kuri Sitade i Kigali ndetse no hanze yayo. Ikingenzi cyane n’uko habaho kubahana ku mpande zose. Twe turagerageza gukora akazi kacu mu buryo bwose bushoboka. Hari igihe bigenda neza, hari n’igihe bigenda nabi. Bamenye ko dukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibe iyo bifuza. Icyo tuba tugamije ni ukugira ngo tubone amanota ndetse n’abo bakanezerwa.”
Ikipe ya Rayon Sports mu mukino ine iheruka gukina ifitemo amanota 6 gusa kuko yanganyije na Al Hilal SC, inganya na Musanze FC, itsinda Mukura Victory Sports ndetse inganya na Etincelles FC.
Iyi kipe kuri uyu wa Kane tariki 12 Werurwe 2026, irakina umukino ubanza ¼ w’igikombe cy’Amahoro na Police FC. Ni umukino biteganyijwe ko uratangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa, ubere kuri Kigali Pele Stadium.


Kinyarwanda
English
Swahili









