Mukono: Abanyeshuri Batandatu biga mu wa Kane w'amashuri yisumbuye batawe muri yombi
Abanyeshuri batandatu biga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4) mu ishuri ryitwa Bishop Senior School ryo mu mujyi wa Mukono wo mu gihugu cya Uganda, batawe muri yombi na Polisi bakekwaho icyaha cyo gutwika amacumbi y'abanyeshuri.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala Metropolitan, Patrick Onyango, yemeje ayo makuru avuga ko abo banyeshuri bafashwe nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishuri bubashyikirije Polisi, nyuma y’ubugenzuzi bw’imbere bwagaragaje ko ari bo bayoboye iyi myigaragambyo.
Yagize ati " Biravugwa ko icyumweru gishize abanyeshuri bakoze imyigaragambyo maze batwika icumbi ry’abanyeshuri. Nyuma yo gutwika, ubuyobozi bw’ishuri, abarimu ndetse n’abanyeshuri ubwabo bahise bazimya umuriro. Nyuma yaho bakoze iperereza ryabo, bamenya abayoboye icyo gikorwa."
Onyango yakomeje avuga ko abanyeshuri bemerewe kubanza kurangiza ibizamini bya Leta mbere yo gutabwa muri yombi.
Yagize ati "Kubera ko bari gukora ibizamini bya S4, ubuyobozi ntibwashakaga kubangamira amasomo yabo. Bategereje kurangiza ibizamini, hanyuma babashyikiriza Polisi ya Mukono, hafungurwa dosiye y’iperereza ku cyaha cyo gutwika."
Iki gikorwa bivugwa ko cyabaye ku itariki 24 Ukwakira 2025, ahagana saa sita z’ijoro, kandi byatangajwe ku wa 28 Ukwakira n’umwarimu witwa Najib Saiga.
Abakekwaho iki cyaha barimo Muwanguzi Jabez Samuel w'imyaka 18, Bukenya Ryan w'imyaka 18, Luminsa Alfred w'imyaka 18, Ntale Deogracious w'imyaka 18 ndetse na Kibuuka Christopher w'imyaka 19. Aba bakinnyi bose bakomoka mu karere ka Mukono.
Bimwe mu bikoresho byangiritse muri iri twika, harimo amajerekani 30 y'isabune z'Amazi, intebe Ebyiri zo mu biro, ibikoresho by'isuku, Matera 13, imyenda y'umurinzi, umufuka wari urimo amafaranga ibihumbi 25 by'amashiringi, inkweto, amadirishya ndetse n'imiryango y'icumbi.
Polisi ikomeje gukora iperereza ryimbitse kugira ngo imenye impamvu nyamukuru yatumye abanyeshuri batwika inyubako n’uko imyigaragambyo yabo yateguwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









