issa
Nyuma y’iminsi itandatu Internet yasubiyeho

Nov 4, 2025 - 11:10
 0

Tanzania yasubijeho Internet ariko igenera ubutumwa abaturage bafite telefoni bwo kudasakaza amashusho atera ubwoba abaturage. Uzabirengaho yamenyeshejwe ko azaba agambaniye igihugu, icyaha gihanishwa urupfu.

Leta ya Tanzania kuva ku wa 29 Ukwakira 2025, umunsi wabereyeho amatora,murandasi yakuweho mu gihugu hose ndetse n’ibijyanye n’itumanaho bicibwa intege.

AFP yanditse ko kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2025 ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu byongeye kubyinira ku rukoma nyuma y’uko Leta ifunguye Internet ubuzima bugakomeza nk’uko byahoze mbere y’itariki y’amatora.

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Tanzania,Jery William Silaa yabwiye AFP ko bakuyeho murandasi mu rwego rwo guca intege abigaragambya kuko nicyo gikoresho bakoreshaga mu guhanaha amakuru.

Ibitangazamakuru bikorera cyane kuri murandasi birimo Wasafi Media yari bimaze iminsi itandatu nta makuru inyuza ku miyoboro irimo Youtube, yahise ishyiraho amakuru, ibintu byerekana ko bagarutse mu kazi.

Icyakora mu ijoro ryo ku wa 4 Ugushyingo 2025 Leta ya Tanzania ibinyujije mu bigo by’itumanaho ‘Telecomminucations Companies’ yoherereje buri muturage ufite telefoni ngendanwa ubutumwa bumubwira ko niyibeshya agasangiza amafoto cyangwa se amashusho y’abantu bakomerekeye mu myigaragambyo azafatwa nk’umugambanyi.

Kuri iyi ngingo rero, umunyagihugu wese yasabwe kwirinda gusakaza amashusho yatera ubwoba abaturage, uzabirengaho azahamwa n’icyaha cy’ubugambanyi gihanishwa igifungo cy’urupfu.

Tanzania ituwe na miliyoni 71, abafite telefoni bagera kuri murandasi basaga miliyoni 48. Telefoni nicyo gikoresho cy’itumanaho muri Tanzania gikoreshwa cyane kuri Internet.

Uzasakaza amashusho ateye ubwoba azafatwa nk'umugambanyi ahanishwe igihano cy'urupfu