issa
Gaza: Ibisasu byahitanye abantu barimo n’umwana muto

Jul 26, 2025 - 01:19
 0

Igitero cy’indege cya Israel cyagabwe ku ishuri ryari ryahinduwe aho kuba ku mpunzi i Gaza kuri uyu wa gatanu cyahitanye nibura abasivili batanu barimo umwana w’imyaka 11, nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’ibitaro. Imirambo yajyanywe mu mihanda n’abarira, imiryango yabo iririra ababo, nk’uko AP News ibitangaza.

Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza yatangaje ko abantu basaga 80 bamaze gupfa kuva ku mugoroba wo ku wa kane, benshi muri bo biciwe mu bitero by’indege, abandi icyenda bapfira mu gihe bageragezaga gushaka inkunga y’ibyo kurya. 

Ibibazo by’ubutabazi muri Gaza bikomeje kuba byinshi. Amezi menshi y’ibihe bikakaye byo kubura ibiryo n’imfashanyo, imfu zituruka ku mirire mibi ruri kwiyongera nk’uko abashinzwe ubuzima babivuga.

Imiryango irenga 100 y’ubutabazi mpuzamahanga n’iy’uburenganzira bwa muntu, hamwe n’ibihugu bisaga makumyabiri na bine byo ku ruhande rw’iburengerazuba, basabye ko intambara ihagarara banenga cyane uburyo Israel yashyizeho inzitizi n’amabwiriza mashya yo gutanga imfashanyo. Bavuga ko n’abakora imirimo y’ubutabazi ubwabo basigaye bagorwa no kubona ibiryo.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yongeyeho ijwi rye mu gusaba impinduka, atangaza ko u Bufaransa bugiye kwemera Leta ya Palesitina. Yagize ati “Icyihutirwa uyu munsi ni uko intambara muri Gaza ihagarara kandi abaturage b’abasivili bakarokorwa.”

Muri Gaza, kuri uyu wa gatanu abaturage bari mu mirongo imbere y’ibikoni by’imiryango y’ubugiraneza bategereje amafunguro. Umubare w’amafunguro atangwa buri munsi wagabanyutse uva ku miriyoni zirenga imwe muri Mata ujya ku bihumbi 160 gusa nk’uko Umuryango w’Abibumbye ubivuga.