
DRC: Abajenerali bashinjwa guhunga M23 ubwo yafataga 'Goma' urubanza rwabo ruzakomereza mu muhezo
Kuri-uyu-wa-Kane-taliki-13-Werurwe-2025,-nibwo-muri-Repubulika-Iharanira-Demokarasi-ya-Congo-habereye-urubanza-ruregwamo-abapolisi-nabasirikare-bagera-kuri-batanu-bashinjwa-ubugwari-ubwo-M23-yafataga-umujyi-wa-Goma.
Ni urubanza rwaburanishijwe n'urukiko Rukuru rwa gisirikare i Kinshasa, rukaba rwaratangijwe na Minisitiri w'Ubutabera Consitant Mutamba.
Aba bajenerali bose bakaba barakoranaga bya hafi na Gen. Maj. Peter Cirimwami wari Guverineri wa gisirikare wa Kivu ya Ruguru mbere yo kwicwa arashwe ubwo yari hafi yo mu gace ka Mubambiro mu Burengerazuba bwa Goma .
Abaregwa ni General Major Alengbia Nzambe wari komanda wa 34ème 'region militaire' muri Kivu ya Ruguru,General de Brigade Danny Tene Yangba wari umujyanama mukuru wa Guverineri wa gisirikare ku by'umutekano,Brigadier General Papy Lupembe, wari komanda wa Brigade ya 11 yagenzuraga inzira ya Sake - Kitchanga, muri Kivu ya Ruguru,Jean-Romuald Ekuka Lipopo, wari Guverineri wa polisi wungirije wa Kivu ya Ruguru,Eddy Mukuna, wari Komiseri wungirije wa polisi muri iyo ntara.
Ni urubanza rwacishijwe kuri Televiziyo y'igihugu rutangijwe na Minisitiri w'Ubutabera Constant Mutamba. Abaregwa bose bashinjwe ubugwari bwo guhunga Goma mu bwato bwite basize ingabo bayoboraga ku rugamba ubwo Goma yafatwaga, ibi bikaba byarabaye intandaro yo gutakaza ibikoresho bya gisirikare n'imyitwarire mibi y'abo bari bayoboye ku rugamba.
Nyuma y'uko umunsi wa mbere w'urubanza, basomewe imyirondoro yabo, bamenyeshwa n'ibyo baregwa ariko ntibahawe umwanya wo kwiregura, urukiko rwanzuye ko bazaburanira mu muhezo bitewe n'uko mu rubanza hazavugirwamo amabanga y'Igihugu.