Kim Jong Un yamuritse igisasu gishobora kugera ku butaka bw'Amerika
Ku wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yayoboye akarasisi (parade) ka gisirikare aho yerekaniyemo igisasu gishya cya Missile yambukiranya imigabane izwi nka intercontinental ballistic missile (ICBM)
Ibi byakorewe imbere y’abashyitsi bakomeye baturutse mu bikugu by'inshuti ya Korea ya Ruguru, nk’uko itangazamakuru rya leta KCNA ryabitangaje.
Parade cyangwa se akarasisi katangiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, gakomeza mu gitondo cy'uyu munsi kuwa gatandatu ni mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 y’ishyaka ry’abakozi (Workers’ Party).
Mu bashyitsi bakomeye bari bitabiriye ibi birori harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Qiang, itsinda riturutse mu Burusiya riyobowe n'uwahoze ari perezida w'uburusiya Dmitry Medvedev, ndetse n'umuyobozi w’ishyaka ryagikominisiti rya Vietnam, To Lam, bari i Pyongyang mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru.
Mu gihe cya parade ya gisirikare, Koreya ya Ruguru yerekanye intwaro kirimbuzi izwi nka Hwasong-20, igisasu cya missile cyambukiranya imigabane cyizwi nka intercontinental ballistic missile.
Iki gisasu kikaba gifite ubushobozi bwo kugera ku bice byose by’ubutaka bwa Amerika, Ankit Panda wo muri Carnegie Endowment for International Peace muri Amerika, yavuze ati “Hwasong-20 ni ikimenyetso cyigaragaza ibyifuzo bya Koreya ya Ruguru mu bijyanye no kubaka ubushobozi bwo kurasa kure. Dukwiye kwitega ko korea ya ruguru izagerageza ibi bisasu mbere y’uko uyu mwaka urangira.”
Aka karasisi kerekana ko Koreya ya Ruguru ikomeje kwiyubaka mu bushobozi bwa gisirikare bugezweho, bikaba bishobora kongera impungenge ku mutekano mpuzamahanga, by’umwihariko ku bihugu nka leta zunze ubumwe z'Amerika n’abaturanyi bo mu karere nka korea y'epfo


Kinyarwanda
English
Swahili









