
DRC: Ishyamba si ryeru mu mujyi wa Butembo nyuma y’uko UPDF ihakuye abasirikare bayo
Ishyamba si ryeru mu mujyi wa Butembo, kuko abaturage bakomeje kugira imitima ihagaze bikanga ko bagabwaho ibitero n’inyeshyamba za ADF nyuma y’uko Igisirikare cya Uganda kihakuye ingabo bacyo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 01 Mata 2025, nibwo iki gisirikare cyavanye ingabo zacyo mu mujyi wa Butembo uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’uko aba basirikare bavanywe muri uyu mujyi wa Butembo uherereye muri Teritwari ya Lubero, abaturage batangiye kugira umutima uhagaze batinya ko bagabwaho ibitero n’inyeshyamba za ADF zisanzwe zirwanya Leta ya Uganda..
Sosiyete Sivile y’i Butembo biciye muri Pépin Kavotha uyiyobora, nabo ntibishimiye ko izi ngabo ziva muri uyu mujyi kuko ngo zari zaratumye bagira agahenge.
Nyuma yo kuva i Butembo, amakuru avuga ko izi ingabo za Uganda zahise zerekeza mu wundi mujyi wa Beni na wo uri muri Kivu y’Amajyaruguru.
Pépin Kavotha, yamenyesheje UPDF ko niba yafashe icyemezo cyo kuva muri uriya mujyi, igomba no kuva mu bindi bice bya RDC ingabo zayo zibarizwamo.