
Burundi: Abarimo ba 'Ofisiye' bafunzwe bashinjwa gushima ubutwari bwa M23
Abantu bane bo mu muryango umwe ndetse n'abapolisi babiri, bafungiye muri gereza nkuru ya Mpimba i Bujumbura nyuma yo kunyuza ubutumwa ku rubuga rwa WhatsApp ku byerekeye intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Bivugwa ko ubwo butumwa buvugwa ko bwumviswe n'abayobozi, kubera ko bamwe bashimye ubutwari bw'abarwanyi ba M23.
SOS, Media, itangaza ko abapolisi bafunzwe ari suliyetena 'second lieutenant' Albert Ndayisaba n’undi Liyetena witwa Kévin Nishimwe, komoka mu gace ka Maramvya mu ntara ya Rumonge.
Undi wafunzwe kandi ni Manassé Nizigiyimana, umwe mu bagize umuryango wa sosiyete sivili SWAA Burundi , ukomoka i Budaketwa, watawe muri yombi ku ya 2 Werurwe 2025 .
Hanafunzwe kandi André Ndayambaje, umunyamabanga uhoraho w’umutekano rusange muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Umwanya uyu mugabo afite muri Leta, ngo uri mu byakuruye inzego z’ubutasi, cyane cyane nyuma yuko bamwe mu bagize iryo tsinda bagejeje ku bayobozi ibyavugiwemo.
Uyu yatawe muri yombi ku ya 27 Werurwe 2025, ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye mu murwa mukuru w’ubucuruzi, agarutse avuye mu butumwa muri Maroc.
Hari abahuza itabwa muri yombi rya Manirakiza, no kuba adahuza n’ishyaka FDD-CNDD riri ku butegetsi, ikindi kandi n’umwanya afite w’ubuyobozi ukaba wifuzwa na benshi.
Nk'uko SOS media , yakomeje ibigarukaho, itangaza ko u Burundi bwohereje ingabo ibihumbi 10 muri DRC mu rwego rwo gufasha FARDC kwivuna M23. Aba bafunzwe rero ngo bakaba bazira ko bashimagije aba barwanyi.