U Rwanda ruzungukira mu kwakira abahamya ba Yehova muri Sitade Amahoro
U Rwanda ruzinjiza angana na Milliyoni 3.4 z'amadorari mu kwakira abahamya ba Yehova.
Ni ikoraniro rizatangira hagati ya tariki 8 na 10 Kanama 2025. Ibi bimaze igihe bitangajwe ndetse n'ibikorwa byagombaga kubera mu Amahoro Stadium byarahagaritswe.
Itorero ry’Abahamya ba Yehova mu Rwanda ku munsi w'ejo hashize tariki 25 NYAKANGA 2025, nibwo ryatangaje ko ikoraniro mpuzamahanga rizabera mu Rwanda rizafasha igihugu kwinjiza arenga miliyoni 3,4$ binyuze mu bikorwa bitandukanye abazaryitabira bazagiramo uruhare.
Abategura iri koraniro batangaje ko rizitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 40, harimo abarenga 3000 bazaturuka hanze y’u Rwanda, mu bihugu birenga 20 bitandukanye ndetse abarenga 1500 bazaturuka muri Amerika.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi François Regis, yavuze ko uretse ibikorwa byo gusenga, abazitabira iri koraniro biteganyijwe ko bazanakora ibikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye, ashimangira ko ari iyobokamana rinashyigikira ubukerarugendo.
Uyu muyobozi yanagaragaje ko mu rwego rwo guteza imbere igihugu biteganyijwe ko iri koraniro rizinjiza arenga 3.400.475$ ashobora no kwiyongera.
Yagize ati "Iri koraniro mpuzamahanga ntabwo ari inyungu ku banyamuryango b’Abahamya ba Yehova gusa ahubwo ni inyungu no ku muryango nyarwanda. Biteganyijwe ko igihugu kizinjiza arenga miliyoni 3,4$ binyuze mu bikorwa na serivisi bitandukanye kandi amahoteli akazinjiza nibura agera kuri 1.790.201$."
Abazitabira iri koraniro mpuzamahanga bazakora ibikorwa by’ubukerarugendo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no hanze yawo aho bazasura ahantu nyaburanga harimo Pariki y’Akagera, Pariki y’Ibirunga, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ikiyaga cya Muhazi, Umusambi Village, Pariki ya Nyandungu, Icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, n’ahandi.
Biteganyijwe ko abazitabira iryo koraniro bazatangira kugera mu Rwanda guhera ku wa 29 Nyakanga 2025 kugeza kuri 06 Kanama 2025, barimo abagera kuri 217 bazakoresha inzira yo ku butaka (ku mipaka) abandi bagakoresha iyo mu kirere.
Abahamya ba Yehova bazakorera ibikorwa byabo muri Sitade Amahoro


Kinyarwanda
English
Swahili









