Iburengerazuba: Abarobyi barataka kwibasirwa n'abajura babiba bakanabakomeretsa
Abakorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu, bavuga ko babangamiwe n'itsinda ry'abajura bakora ibikorwa by'ubujura n'ubugizi bwa nabi bikorerwa abarobyi hakoreshejwe intwaro gakondo.
Abakorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu, bavuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru hari abajura bavuye ku kirwa cya Bugarura giherereye mu Murenge wa Boneza bakiba abo abarobyi bakorera uburobyi mu Murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu ndetse bagatema umwe muri bo bakamukomeretse.
Umwe mu barobyi yagize ati "Muri iri joro ibisambo byakutse bigera ku bwato bwa bagenzi bacu birabakubita umwe baranamutema ku mutwe no ku kaboko."
Undi murobyi nawe avuga ko abakozi be bakubiswe bakaba barembeye mu bitaro.
Yagize ati "Batemaguye umugabo witwa Mashimango batwara n'imitego yanjye n'abarobyi barabakubita ubu bari mu bitaro muri Kongo."
Uwitwa Mashimango yabwiye BTN TV ko umwe mu bamutemye yamubwiye ko navuga ibyamubayeho azicwa.
Yagize ati "Bantemaguye umutwe, bamaze kuntema ndababwira ngo niba icyabazanye ari ukwiba mwakiba ibyo mwiba kandi niba icyabazanye ari ukwica mwanyica, numva umuntu arambwiye ngo ko uri bosi wagiye uguma i musozi, nibwo namenye ko ari Habinshuti uturuka ku kirwa cya Bugarura, akaba yaraje inaha akora itsinda ry'ubujura akorana n'abandi bakorera ahangaha."
Uyu murobyi yakomeje agira ati "Nibwo namubwiraga ngo koko Nshuti bakoresheje ni wowe unkoreye ibi ngibi, ubwo nibwo yansubizaga telefoni yanjye, arambwira ngo aya makuru singire uwo nayaha ngo niyo nayabaha ngo bo ni itsinda rya batatu we nibamufata abazasigara nibansanga mu mazi bazanyica."
Mashimango yakomeje asaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy'ubujura cyugarije abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu.
Yagize ati "Niba dufite abayobozi badukureho imipanga turambiwe imipanga mu kiyaga cya Kivu, turabarobyi bakora uburobyi bw'umwuga, turambiwe imipanga, niba itsinda rushinzwe kubungabunga ikiyaga cya Kivu bibananiye mumbabarire mubwire Perezida Paul Kagame, ashyireho irindi tsinda ricunga ikiyaga cya Kivu, abarobyi tubone umutekano dushaka amafaranga."
Abarobyi bavuga ko abakora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bamaze igihe bibasira abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu.
Umwe mu barobyi yagize ati "Mu minsi yashize baherutse kwica umwana witwa Gashuhe, baramutema arapfa, abandi barabatemagura barabakubita tukaguma tugaceceka. tukabibwira ubuyobozi, ubuyobozi ntibugire icyo butumarira, ubwo rero twibazaga niba dufite ubuyobozi niba ntabwo dufite tubimenye twomoke abana bacu tumenye ko barwaye za bwaki."
Umwe mu barobyi avuga ko ibisambo bibatera byitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro. Yagize ati "Icya mbere bakoresha amabuye, bagakoresha ibisongo bagakoresha imipanga."
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye BTN TV ko ubuyobozi bugiye gukurikirana icyo kibazo.
Yagize ati"Ni ugufatanya n'abaturage bahatuye, kuva ayo mazina azwi noneho tukabafata, abakekwa tukababaza ibyo bikorwa bakoze, twasanga ari byo bakabibazwa n'inzego zibishinzwe."


Kinyarwanda
English
Swahili








