Rubavu: Umugabo n'umugore Bagwiriwe n'urukuta bikekwa ko barimo gutera akabariro
Umugore bivugwa ko yararyamanye n'umugabo utari we Bagwiriwe n'urukuta barapfa, abaturage bavuga basanze bambaye ubusa kuburyo baketse ko Bagwiriwe n'urukuta bamaze gukora imibonano mpuzabitsina. Urwo rukuta rwanagwiriye umwana muto w'uwo mugore nawe arapfa.
Abatuye mu Mudugudu wa Rebero Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero babwiye BTN TV, ko umugore wari usanzwe abana n'umwana muto bagwiriwe n'urukuta rw'inzu babagabo ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 25 Werurwe 2026.Abaturage bavuga ko batabaye bakuraho amatafari yari yabagwiriye bagasanga uwo mugore yaragwiriye n'inzu aryamye mu gituza cy'umugabo bambaye ubusa.
Tuyikure Pacifique yagize "Twahageze dusanga abantu itaka ryabarengeye, amatafari abariho hejuru, twamaze kubakuraho amatafari dusanga bari biyoroshe ishuka tumaze kuyokuraho dusanga uburyo bari naryamye, bari bamaze gukora igikorwa nk'umugabo n'umugore, uko bari baryamye ninako bapfuye.
Tuyikure yakomeje agira ati "Ntakwinuagambura kwabayeho kuko umugore yari arambitse umutwe mu gatuza umugabo afashe umugore ku mutwe, ni uko twabasanze. Twahise tubafata tubakuraho turabatandukanya turaborosa, tubashyira mu mashuka tubafungiramo ubundi duhamagara ubuyobozi."
Umwe mu baturage yagize ati"Hano ejo imvura yaraguye tubyutse, twumva baraduhamagaye ngo inzu yaguye, twaragiye dusanga yaguye ku bantu batatu umugabo n'umugore n'umwana muto. Abagabo baratabaye barabataburura babageraho ubwo abayobozi nabo baraza, bakora ubutabazi bwabo, abaturage badushyira ku ruhande.
Uwajeneza Jeannette Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero yabwiye TV1 ko inzu yagwiriye abantu batatu bagapfa biturutse ku biza.
Yagize ati " Hari abaturage baraye Bagwiriwe n'inzu kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, n'umugabo n'umugore n'umwana bajyanwe mu buruhukiro."
Gitifu Uwajeneza yakomeje agira ati"Abaturage twababwiye ko abantu bafite inzu babona yarasomye amazi, kuko niyo wabonaga yarasomye amazi, ni ukiba bayavuyemo noneho tukareba aho Ibiza byarekeza."


Kinyarwanda
English
Swahili









