issa
Melania Trump yahakanye ibijyanye no kuryamana na Jeffrey Epstein

Apr 10, 2026 - 11:48
 0

Umugore wa Donald Trump, Melania Trump yatangaje ko nta mubano wihariye cyangwa ubucuti yigeze agirana na Jeffrey Epstein wakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza abakobwa bato hagamijwe kubasambanya.

Melania Trump yahakanye aya makuru mu gihe hari hashize iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko Epstein ari we wamuhuje na Donald Trump.

Melania Trump  yavuze ko we n’umugabo we bahuriye mu birori byabereye mu Mujyi wa New York mu 1998, mbere y’imyaka ibiri ugereranyije n’igihe bahuriye na Epstein mu bindi birori bari bitabiriye hamwe Trump.

Trump asa n’uwashatse uburyo dosiye ya Epstein idakomeza kuvugwa cyane ndetse amaze igihe agaruka ku ntambara bahanganyemo na Iran.

Melania Trump yasabye ko abahohotewe na Epstein bazatumizwa mu Nteko Ishinga Amategeko bagatanga ubuhamya bwabo ariko babanje kurahira ko bavuga ukuri.

Melania Trump yavuze ko atigeze aryamana na Epstein ndetse atigeze amenya ko hari ibyaha Epstein yari ari gukora.

Yagize ati “Ibinyoma bimpuza na Jefrey Epstein bikwiye guhagarara none. Ntabwo ndi mu bahohotewe na Epstein.”

Melania yahakanye ko atigeze na rimwe ajya mu ndege ya Epstein cyangwa ngo asure ikirwa bwite cy’uyu mugabo ari na ho bivugwa ko yacururizaga abo bakobwa.

Yavuze ko atari umutangabuhamya muri iyi dosiye ndetse izina rye ritigeze rigaragara mu birego biri mu nkiko, mu iperereza rya FBI cyangwa ahandi hose mu buryo bw’amatekegeko, bityo ko ibinyoma bikwirakwizwa bimwangiriza izina.

Ku tariki ya 2 Mata 2026 Trump yirukanye uwari Minisitiri w’Ubutabera, Pam Bondi ndetse bivugwa ko kimwe mu byo yazize harimo n’intege nke mu gushyira hanze inyandiko z’ikirego cya Epstein.

Trump wabaye inshuti cyane ya Epstein yavuze ko umubano wabo warangiye mu myaka ya 2000, izina rye kimwe n’ay’ibindi byamamare, abayobozi, abanyapolitiki n’abahanzi agaragara muri dosiye ya Epstein. Abenshi bahakana uruhare mu byaha uyu mugabo yakoze.