Toronto yemeye tariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umujyi wa Toronto wo mu gihugu cya Canada, watangaje ku mugaragaro ko tariki ya 7 Mata 2026 uzajya wizihizwa nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu rwego rwo kuzirikana inzirakarengane zahitanywe nayo no gufata mu mugongo abayirokotse.
Ni icyemezo cyatangajwe n’umuyobozi w'umujyi wa Toronto muri Canada, Olivia Chow, mu gikorwa cyahuje Abanyarwanda batuye muri Canada, cyari kigamije kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu ijambo yagejeje ku bari aho, Olivia Chow yavuze ko umujyi wa Toronto wiyemeje gukomeza kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufatanya n’abarokotse mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye.
Yongeyeho ko kwemeza uwo munsi ari imwe mu ntambwe yo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza kwigisha amateka yayo hirya no hino ku isi hagamijwe kwirinda ko yakongera kubaho ukundi.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ab’imiryango ihuriza hamwe Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada, barimo Alphonse Barikage uhagarariye RCA Toronto na Leo Kabalisa uhagarariye Ibuka muri Canada, hamwe n’abandi banyamuryango ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Abari bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko icyo cyemezo cy’umujyi wa Toronto cyo gufata tariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari icyemezo kiza kigamije gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kigaha icyubahiro abazize ayo mahano ndetse kikanashishikariza amahanga gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose ku isi.

Kinyarwanda
English
Swahili









