issa
Perezida Kagame yasabye abanyafurika kwita ku mishinga y’ikoranabuhanga

Nov 13, 2025 - 12:51
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa kane yayoboye inama ya 12 y’Inama y’Ubutegetsi ya Smart Africa Alliance, yateraniye i Conakry muri Guinée. Iyi nama yahuje abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere, baganira ku byerekeye ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) n’ibikorwa by’iterambere rihuriweho muri gahunda ya Smart Africa.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ko gushyira mu bikorwa imishinga yihutisha impinduka, asaba ko Afurika ikomeza gukora ibikorwa bifatika bifite ingaruka zigaragara ku iterambere ry’abaturage.

Ati “Ikigeragezo nyacyo cy’uko dutera imbere, ni uburyo dushyira mu bikorwa kandi tugashyira ku gipimo kinini iyi mishinga kugira ngo igire umusaruro ugaragara,”

Perezida Kagame yabivuze ashimangira ko ubufatanye hagati ya leta, inganda, amashuri makuru n’abafatanyabikorwa mu iterambere ari bwo buzafasha Afurika kugira umuvuduko mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Yakomeje avuga ko gutinda mu bikorwa bisubiza inyuma icyizere cya Afurika mu maso y’isi, ariko ko buri sezerano ryuzuzwa rituma iterambere ryihuta ku buryo bugaragara.

Ati “Buri gutinda bitwara icyizere cya Afurika, ariko buri sezerano ryuzuzwa ryihutisha ishyirwa mu bikorwa. Dukomeze gukorana”.

Iyi nama yabereye i Conakry yabaye umwanya wo kurebera hamwe aho ibikorwa bya Smart Africa bigeze, harimo no gukoresha ubwenge bw’ubukorano mu guteza imbere ubukungu n’imiyoborere myiza.

Gahunda ya Transform Africa Summit 2025 (#TAS2025) nayo yagarutsweho nk’urubuga ruzahuza abafatanyabikorwa bose mu kongerera Afurika ubushobozi mu ikoranabuhanga no kubaka ubukungu burambye bushingiye ku bumenyi.

Nov 13, 2025 - 12:56