issa
Tour du Rwanda ishobora gushyirwa ku rwego rw’Isi

Nov 13, 2025 - 13:09
 0

U Rwanda ruri mu biganiro bigamije gutuma isiganwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu 'Tour du Rwanda' rizamurirwa urwego guhera mu 2027 rikaba irushanwa ryo ku rwego rw’Isi (World Tour).

Ni ibiganiro bikomeje guhuza Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) n’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku Isi (UCI), aho bigamije gufata Irushanwa rya Tour du Rwanda risanzwe riri ku rwego rwa 2,1 rigashyirwa ku rwego rw'isi.

Iki gitekerezo cyo kuzamurira urwego Tour du Rwanda, cyaturutse ku buryo Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka kubera mu Rwanda yagenze neza ndetse ikandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku igare.

Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson mu kiganiro yagiranye na La Dernière Heure, yavuze ko kugeza ubu impande zombi zifite ubushake, ariko bakeneye kubanza gusuzuma ibintu byose mu bushishozi kugira ngo hafatwe imyanzuro myiza. 

Yagize ati " Intego ni ukuzamura urwego rw’isiganwa (Tour Du Rwanda). Mu gihe kiri imbere, iri siganwa rishobora no kugera ku rwego rwa World Tour. Ni intego ihuriweho, ariko tugomba kubanza gusuzuma ibintu byose mu bwitonzi kugira ngo dufate imyanzuro myiza. Nta gihe ntarengwa cyashyizweho, ariko umushinga ushobora gutangira muri 2027.”

Shampiyona y'isi y'umukino wo gusiganwa ku magare iheruka kubera hano mu Rwanda guhera ku itariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025. Ni irushanwa ryasize amateka hano mu Rwanda ndetse no ku isi hose ariko n'igihugu kihinjiriza amafaranga atari macye. Irushanwa rya Tour du Rwanda rizakurikira riteganyijwe gutangira ku tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.

Nov 13, 2025 - 14:17