issa
Rubavu: Abantu babiri barimo uwafungiwe icyaha cya Jenoside imyaka 13 batawe muri yombi

Apr 11, 2026 - 17:28
 0

Abantu babiri bo mu Karere ka Rubavu barimo umuntu umwe w’imyaka 62, wigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi akamara imyaka 13 muri gereza, batawe muri yombi bakurikiranyweho ingengabitekerezo yayo.

 2026 mu masaha y’igitondo akekwaho kubwira uwarokotse Jenoside w’imyaka 47, ko yamutemagura akamuterera muri parafo y’inzu nk’uko abandi yabishe akaba ari ho abajugunya.

Amakufu avuga ko ari uko undi wafunzwe ari umusaza w’imyaka 72, wo mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Mukondo, wafunzwe tariki 7 Mata 2026.

Avugwa ko yafunzwe nyuma yo kumva ikiganiro cyatanzwe maze akavuga ko utanze inyunganizi ku kiganiro, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’imyaka 67, ibyo ari kuvuga atagombye kubivuga kuko na we yishe Abahutu muri Mukondo.

Yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, afungirwa kuri Sitasiyo ya Kanama.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibyabaye bibabaje.

Yavuze ati “Turasaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ari uburozi buzabagiraho ingaruka. Abayifite yanze kuvamo bayimire ibahitane aho kuyanduza abandi, kuko ibyo aba bakoze bibabaje, ndetse bishengura imitima y’abarokotse Jenoside.”