Bugesera: Imibiri 52 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro i Gashora
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyabereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera ku wa 11 Mata 2026, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 52 yari imaze igihe itarabonerwa aho ishyingurwa mu cyubahiro.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abaturage batuye ako Karere, aho abari aho batangiye bafata umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe zizira ubusa, bakurikizaho amasengesho n'ubutumwa bwigisha abari aho kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko kuba nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ihagaritswe ariko hakaba hakiri kuboneka imibiri y’abishwe igashyingurwa mu cyubahiro, bigaragaza ubukana Jenoside yakoranywe n’ingaruka zatewe na bamwe mu bayikoze bagahisha amakuru y’aho abishwe bajugunywe.
Yavuze ko gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari imwe mu ntambwe zifasha imiryango yabo kubona amahoro no kumenya aho ababo baruhukiye.
Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, Speciose Mukandanga, na we wari umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ari igikorwa cy’ingenzi cyo kubasubiza agaciro ndetse cyikanatanga ihumure ku barokotse kuko baba bamenye aho ababo bashyinguye.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 muri iki gikorwa bagaragaje ko kubona imibiri y’ababo nyuma y’igihe kirekire igashyingurwa mu cyubahiro bibaha ihumure n’icyizere cyo gukomeza kubaho bazi aho ababo bashyinguye.
Akarere ka Bugesera mbere kahoze ari Komine Gashora ubu kagizwe n’imirenge ya Gashora, Rweru, Rilima na Juru. Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 irenga ibihumbi bitanu.
Nyuma yo gushyingura imibiri 52 yabonetse vuba aha, umubare w’Abatutsi bishwe baruhukiye muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Gashora wageze ku mibiri 5,281.

Kinyarwanda
English
Swahili









