issa
Umukobwa wari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro yafatanwe urumogi

May 10, 2025 - 18:51
 0

Umukobwa  witwa Mukamana Epiphanie ukorera Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,abakoresha be bamusanganye udupfunyika tubiri tw’urumogi babimenyesha Inzego z’Ibanze.

Ibi byabereye mu Karere ka Kamonyi aho ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayumbu Akarere buvuga ko  bwasanganye Umukobwa ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro udupfunyika tubiri tw’urumogi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu Minani Jean Paul yatangarije bagenzi bacu ba ‘Umuseke’  dukesha iyi nkuru ko aya makuru ariyo.

Aya makuru yamenyekanye ubwo ngo aba bakozi bari batashye  bavuye mu kazi babasatse nk’uko bisanzwe iyo bagiye gutaha basangana uwo mukobwa udupfunyika tubiri.

Uyu muyobozi yagize ati “ Muri uko kubasaka nibwo bageze kuri uyu mukobwa basanga afite  urwo rumogi. “

Gitifu Minani, yavuze  ko abayobozi bahise  bajyayo bari kumwe n’Inzego z’Umutekano baramudusangana.

Ukekwaho iki cyaha yajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Musambira mu gihe iperereza  kuri iki cyaha akekwaho rikomeza.

Gitifu yasabye abaturage bishora mu byaha nk’ibi byo gucuruza, gukwirakwiza no kunywa ibiyobyabwenge kubicikaho, ahubwo bagashaka ibindi bakora bitabajyana mu bihano.