issa
Ikipe ya APR FC ibonye amanota 3 abakunzi bayo bataha banezerewe

May 10, 2025 - 19:52
 0

Ikipe ya APR FC itsinze Amagaju FC ibitego 3-1 mu mukino w'umunsi wa 27.

Saa Kumi n'ebyiri zibura umunota umwe nibwo umukino hagati ya APR FC na Amagaju FC watangiye. Ni umukino wari ukomeye ikipe ya APR FC yatangiranye imbaraga nyinshi.

Hakiri kare ikipe ya APR FC yaje kubona igitego ku munota wa 12 gitsinzwe na Cheick Djibril Ouattara. Ni igitego cyabonetse kivuye ku mupira ukomeye cyane watewe na Ruboneka Bosco usanga aho Ouattara ahagaze ahita atsinda.

Amagaju FC yahise akanguka ndetse ahita atangira kwataka nayo izamu rya APR FC ariko kubona igitego biranga kuko wabonaga ba myugariro ba APR FC barimo Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu, bahagaze neza cyane.

Ku munota wa 35, ikipe ya APR FC yongeye kwataka izamu ry'Amagaju FC binyuze ku mupira Cheick Djibril Ouattara yazamukanye yihuta cyane ageze mu rubuga rw'umuzamu gutera ishoti biranga umupira ufatwa na Twagirumukiza Clement, umuzamu wa Amagaju FC.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya APR FC itsinze igitego 1-0. Ni igice ikipe ya APR FC yakinnye neza kuko niyo wavuga yaremye uburyo bwinshi kurusha Amagaju FC.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya Amagaju FC agerageza kwataka kugirango arebe ko yabona igitego cyo kwishyura ariko bikomeza kwanga.

Ku munota wa 60, ikipe ya APR FC yaje kubona Penalite ku ikosa ryari rikozwe na myugariro wa Amagaju FC wakoze umupira ari mu rubuga rw'umuzamu. Iyi Penalite yaje guterwa neza na Denis Omedi, APR FC iba ibonye igitego cya Kabiri.

Ku munota wa 66, ikipe ya APR FC yaje guhusha uburyo bw'igitego cya gatatu. Ni umupira Djibril Ouattara yafashe ari mu rubuga rw'umuzamu wa Amagaju FC, ahereza Lamine Bah ariko ateye ishoti umupira uca hanze gato.

Ku munota wa 71, APR FC yakoze impinduka. Umutoza Darko Novic yaje gukuramo rutahizamu Denis Omedi yinjizamo rutahizamu Mamadou Sy.

Ikipe ya Amagaju FC nayo yaje guhita ikora impinduka, Niyongabo Amars akura mu kibuga Nkurunziza Seth hinjira mu kibuga Niyonkuru Claude.

Ku munota wa 81, ikipe ya APR FC yongeye gukora impinduka abakinnyi barimo Hakim Kiwanuka na Mugiraneza Froduard binjira mu kibuga hasohoka Mugisha Gilbert na Lamine Bah.

Ku munota wa 83, ikipe ya Amagaju FC yaje gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Ndayishimiye Eduard nyuma y'umupira abasore b'Amagaju bahererekanyije mu rubuga rw'umuzamu ihita ibona igitego cya mbere.

Mu minota 4 y'inyongera ikipe ya APR FC yaje guhita ibona igitego cya gatatu gitsinzwe na Mugiraneza Froduard winjiye mu kibuga asimbuye. Ni umupira wari uzamukanwe na Byiringiro Gilbert ateye Santire ihita ivamo igitego.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373