Ruhango: Imyanda igiye kujya ikurwamo ifumbire n’ibindi bikoresho
Nyuma ya gahunda izwi nka Ruhango Icyeye ku wa 2 Mata 2026, muri aka karere hatangijwe umushinga mushya ugamije kunoza uburyo bwo gukusanya no gutunganya imyanda, hagamijwe kuyibyaza umusaruro no kurengera ibidukikije.
Ni umushinga Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ari bwo bwa mbere utangijwe mu Rwanda ku rwego rw’akarere ukaba witezweho kugabanya imyanda ariko ukanatanga ibindi bikoresho bizayivamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko uyu mushinga uje ushimangira gahunda yiswe 'Ruhango Icyeye', yari isanzwe ihari bityo iyo mashini itunganya imyanda ije mu kuyifashisha mu kuyirwanya ariko ikanatanga umusaruro urimo ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.
Yagize ati “Intego ni uko imyanda yajyanwaga gutabwa igabanuka cyane. Turifuza ko igera ku kigero gito cyane, kuko igice kinini kizajya gitunganywa kivanwemo ifumbire n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buzima busanzwe.”
Uyu mushinga witejweho umusaruro ku bikorera n’abaturage batuye muri aka karere watewe inkunga n’u Bufaransa bwatanze amayero arenga ibihumbi 400, hafi miliyoni zirenga 650 z’amafaranga y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko igihe uyu mushinga wagaragaza umusaruro uhagije ushobora kwagurirwa no mu tundi turere tw’Igihugu turimo Nyanza, Muhanga na Kamonyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko intego ari ugufasha abaturage kubona aho bashyira imyanda, kugabanya indwara ziterwa n’umwanda no kurushaho kubungabunga ibidukikije, ndetse iyo myanda ikanabyazwa umusaruro.


Kinyarwanda
English
Swahili








