issa
Gasabo: Ubuzima bubabaje bw’abana batanu bibana mu nzu itagira amadirishya

May 21, 2026 - 11:27
 0

Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali , baratabariza abana batanu bibana mu nzu idafunze itanagira amadirishya nyuma y'aho ababyeyi babo bamaze umwaka bafunzwe bakekwaho gucuruza urumogi.

Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali , baratabariza abana batanu bibana mu nzu idafunze kubera ko nta madirishya igira. 

Aba bana inzu babamo iherereye mu Mudugudu wa Rugende mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusororo. 

Aba bana bivugwa ko babyarwa na Nkurunziza Gilbert na Mukeshimana Jeanine ndetse babanaga batarasezeranye.

Umukuru muri bo afite imyaka 15 mu gihe umutoya aafite imyaka 7 ndetse bivugwa ababyeyi babo bafashwe mu mwaka ushize ku tariki ya 15 Gicurasi 2025.

Abatuye muri aka gace babwiye UKWELITIMES ko aba bana baba bonyine mu nzu y’umugiraneza ariko idafunze babayeho mu buzima bushaririye nyuma y’uko ababyeyi babo bafunzwe bakekwaho gucuruza urumogi. 

Abatangabuhamya bemeza ko abo bana  biga ndetse ku manywa aribwo barya ku ishuri ariko nijoro bakaburara, bakoboneraho gusaba inzego z’ubuyobozi kubashakira ababitaho. 

Gusa n’ubwo abaturage bari gusaba ko aba bana bafashwa, Umukuru w'Umudugudu  wa Rugende, Muberarugo  we yanyomoje ayo makuru avuga ko aba bana bafite imiryango ibitaho. 

Yagize ati “ Yego ndabazi  ariko ababahaye amakuru ntabwo bakoresheje ukuri kubera ko hano hari ba nyina wabo babiri na nyirakuru hari nyirarume." 

Akomeza avuga ko abana ba Mukeshimana Jeanine na Nkurunziza Gilbert babyaranye ari babiri gusa ndetse hari n’undi mugabo babyaranye ubitaho.

Ati “Abana ba Mukeshimana na Nkurunziza ni babiri, Noneho bamaze gufungwa umugabo wabyaranye na Mukeshimana yaje kubarera, kandi nta kibazo, bafite umushinga witwa mwiza Rwanda ubafasha, twarabegereye na Komite yanjye atubwira ko yita ku bana be." 

Akomeza avuga ko abana bato bagiye kwa nyina wabo bakahanga,gusa bakwepa bagiye kureba bakuru babo.

UKWELITIME yahamagaye umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya kugira ngo ayibwire icyo bagiye gufasha aba bana ariko ntiyabasha kwitaba telefone ye.

May 21, 2026 - 15:49