issa
Gicumbi: Abajya kunywera kanyanga muri Uganda baburiwe

Dec 20, 2025 - 18:48
 0

Perezida w'Urukiko Rukuru, kuwa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ubwo yasomaga imanza zajuririwe muri urwo Rukiko yasabye abatuye mu karere ka Gicumbi bajya kunywera kanyanga mu gihugu cya Uganda kubireka kugirango bitazatuma bisanga bakurikiranweho icyaho cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Ubwo yasomaga imanza zaciwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, zajuririwe mu Rukiko Rukuru , Perezida w'Urukiko Rukuru, yaburiye abajya mu Gihugu cya Uganda bakanywerayo kanyanga, ababwira ko nabyo ari icyaha kandi uwuzafatwa azahanwa.

Bamwe mu baturage bari bahamijwe ibyaha byiganjemo ibyo kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga, bagabanyirijwe ibihano kubera kwemera icyaha no gusaba imbabazi z'ibyaha baregwaga n'ubushinjacyaha.

 Nubwo hari abagabanyirijwe ibihano ariko ubujurire bwa bamwe mu bajuririye ibihano bahawe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, Urukiko Rukuru rwabutesheje agaciro kubera guhakana ibyo bakurikiranweho nyamara hari ibimenyetso byabashinjaga.

Ntamuhanga Alphonse, umusaza wafashwe anywa kanyanga, yari yajuririye icyemezo cyari cyafashwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe, urukiko rwamukatiye igifungo cy'umwaka umwe, ubu hasigaye amezi 4 kugira ngo arekurwe kuko amaze amezi 8 muri 12 yakatiwe.

Ntamuhanga amaze kumenyeshwa ko igihano kigabanyijwe, yavuze ko narangiza igihano yakatiwe azajya akangurira abandi kwirinda kunywa kanyanga.

Yagize ati"Ningaruka mu banyarwanda nzabitangaho ubuhamya ko kunywa kanyanga ari icyaha gikomeye cyane, naho nakumva ko yahageze ntabwo natinyuka kuhagera." 

Perezida w'Urukiko Rukuru, Hon Jean Pierre Habarurema, yabwiye abaturage bo mu karere ka Gicumbi, ko amayeri yo kujya kunywera kanyanga mu Gihugu cy'abaturanyi, yamenyekanye kandi avuga ko ababikora ubutabera butazabihanganira.

Yagize ati "Bamwe bajya hariya hakurya bakayizana mu nda, ntibahari? Ntimubazi Banyagicumbi? Abavuga ngo tuzajya tujya kuyinywa tuyizane mu nda! Mu nda barahapima bakareba ikirimo."

Hon Habarugaba, yakomeje agira inama abaturage kwemera icyaha no gusaba imbabazi kugira ngo badakomeza guta umwanya wo kuburana mu Nkiko.

 Yagize ati"Izi manza ntabwo zakabaye zidukura i Kigali, izi ni imanza zakabaye zararangiriye mu masezerano agamije kwemera icyaha hagati y'uwakoze icyaha n'uwagikorewe, zikarangirira mu Bugenzacyaha, byakanga mu Bushinjacyaha, byakanga zikarangirira mu rukiko ku rwego rwa mbere bitabaye ngombwa ko jijuririrwa."

Hon. Habarurema yunzemo ati" Twagira ngo dukangurire abaturage baje kumva izi manza ndetse n'abamaze gusomerwa kubwira bagenzi babo y'uko igihe habaye icyaha, bajya bihutira kunyura muri izi nzira zo kwemera icyaha, z'amasezerano hagati y'uwuregwa n'ubushinjacyaha agamije kwemera icyaha, kugira ngo aya masezerano ajye atuma urubanza rurangira rutageze mu Rukiko, yemwe rutagombye no kujuririrwa kugira ngo abantu bajye mu yindi mirimo batiriwe bata umwanya mu bintu byagombye kurangirira ahangaha ."

Dec 20, 2025 - 21:11